Ibyo Kinshasa yakoze byatumye Amerika yongera kwibaza ku ntambara yo muri RDC

Impinduka zikomeye mu buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwaramo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gukurura impaka, cyane cyane nyuma y’uko izina rya Iran ritangiye kugaragara mu biganiro mpuzamahanga bifitanye isano n’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ihungabanya akarere k’Ibiyaga Bigari.

Izi mpinduka zigaragara mu gihe Washington ikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare n’ubufatanye bushya buri kuvuka hagati y’ibihugu bimwe byo muri Afurika n’ibigize ihuriro rya BRICS. Iran na yo ikomeje kwagura umubano wayo n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, ibintu byatangiye gukurura inyungu z’ibihugu bikomeye ku Isi.

Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’imyitozo ya gisirikare yo mu mazi yabereye muri Afurika y’Epfo, ikitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Iran.

Nubwo iyo myitozo yari yatangajwe nk’igikorwa kigamije kongerera ubushobozi ingabo mu kurinda umutekano wo mu nyanja no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, Amerika yayirebye mu ndorerwamo ya politiki mpuzamahanga, igaragaza impungenge ku ruhare Iran yagiyemo.

Washington yagaragaje ko kuba Iran yaritabiriye iyo myitozo bishobora kuba ikimenyetso cy’ubufatanye bwa gisirikare bugenda bwaguka hagati yayo n’ibihugu bifite uruhare rukomeye muri politiki ya Afurika.

Amakuru yaturutse muri Afurika y’Epfo yavuze ko Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa, yaba yarasabye ko uruhare rwa Iran muri iyo myitozo rugabanywa nyuma y’igitutu cyaturutse muri Amerika n’ibihugu biyishyigikiye. Nubwo habayeho impinduka zimwe, icyo kibazo cyakomeje kuganirwaho cyane mu nzego za gisirikare n’iza politiki.

Ibi byahuriranye n’amakuru yavugaga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’ibihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Angola na Afurika y’Epfo, hagamijwe kongera ubufatanye bwa gisirikare mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23 n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko Tanzania ishobora kongera umubare w’ingabo zayo muri RDC, mu gihe u Burundi bukomeje kohereza abasirikare benshi mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Uvira, Fizi, Baraka, Bibogobogo na Milimba.

Ibi bikorwa bifatwa nk’uburyo bwo gushyigikira FARDC mu rugamba rwo kwisubiza ibice bimwe biri kugenzurwa na AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

Ku ruhande rwa Amerika, impungenge ntizishingiye gusa ku bibera muri Congo. Zishingiye kandi ku ntambara ikomeje kuyihuza na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu byatumye Washington irushaho gukurikirana ibikorwa byose bifitanye isano na Tehran.

Muri Gicurasi 2026, Iran yatanze umuburo ivuga ko intambara iyihanganishije na Amerika na Isiraheli ishobora kurenga imbibi z’Uburasirazuba bwo Hagati ikagira ingaruka ku bindi bice by’Isi.

Iryo tangazo ryatumye abasesenguzi benshi batangira kureba intambara zitandukanye ziri ku Isi, harimo n’iyo mu Burasirazuba bwa Congo, kugira ngo basuzume niba hari aho inyungu z’ibihugu bikomeye zishobora guhuranira.

Hari kandi ingaruka z’ubukungu zikomeje kugaragara. Nyuma y’uko Iran ifunze inzira ya Hormuz mu ntangiriro z’intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubucuruzi mpuzamahanga bwahuye n’ihungabana rikomeye.

Ibiciro bya peteroli, ibikoresho by’inganda n’ibindi bicuruzwa byazamutse ku rwego mpuzamahanga. RDC, igihugu gifite ubukungu bushingiye cyane ku mabuye y’agaciro nka cobalt n’umuringa, cyahise cyumva izo ngaruka mu buryo butaziguye.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cya Congo kitakiri intambara yo mu gihugu imbere gusa, ahubwo kiri kugenda gihinduka urubuga rw’ihangana ry’inyungu hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi. Ku ruhande rumwe hari Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, mu gihe ku rundi hari ibihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa na Iran bikomeje gushaka kongera ijambo ryabyo muri Afurika.

Mu gihe ibi byose bikomeje, Amerika yatangiye kohereza ubutumwa bukomeye kuri Iran. Ku wa 30 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kongera kugaba ibitero kuri Iran niba ibiganiro byo guhagarika intambara bitageze ku musaruro.

Yagize ati: “Dufite ubushobozi buhagije bwo kongera gutangira intambara bibaye ngombwa. Ububiko bw’intwaro buruzuye, haba hariya ndetse no ku Isi hose. Turi mu mwanya mwiza.”

Yakomeje ashimangira ko Amerika ishobora gukorera ibikorwa byinshi bya gisirikare icyarimwe.

Ati: “Twakora ibintu bibiri mu gihe kimwe. Turi kwihutisha ikorwa ry’intwaro ku buryo twakora izikubye izo dufite inshuro ebyiri, eshatu cyangwa enye kugira ngo ibikorwa byacu bitandukanye ku Isi bigende neza.”

Pete Hegseth yavuze kandi ko Perezida Donald Trump yakomeje gushyira imbere inzira y’ibiganiro kugira ngo Iran idakomeza gahunda zayo zijyanye n’intwaro kirimbuzi.

Aya magambo yatumye bamwe mu basesenguzi babona ko Washington iri kongera gukaza umutekano no gukurikirana hafi ibikorwa byose bifitanye isano na Iran, harimo n’imikoranire yayo n’ibihugu bifite inyungu cyangwa uruhare mu bibazo by’umutekano byo muri Afurika.

Nubwo kugeza ubu nta gihamya igaragaza uruhare rutaziguye rwa Iran mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, kuba izina ryayo rikomeje kuvugwa mu biganiro bya dipolomasi mpuzamahanga bihuzwa n’umutekano wa Congo byatumye Amerika ihindura uburyo ireba iki kibazo.

Mu gihe imirwano hagati ya FARDC n’imitwe iyirwanya ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage bakomeje kuba abahura n’ingaruka zikomeye zirimo guhunga ingo zabo, ikibazo cy’ubutabazi n’umutekano muke.

Impuguke ziburira ko niba ikibazo cya Congo gikomeje kuvangwamo amarushanwa ya politiki mpuzamahanga n’inyungu z’ibihugu bikomeye, umutekano muke ushobora kurushaho gukwira mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Kuri ubu, RDC ikomeje gushaka ubufasha bwa gisirikare n’ubwa dipolomasi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwacyo, mu gihe Amerika ikomeje gukurikiranira hafi impinduka zose zishobora guhindura isura y’urugamba ndetse n’imiterere ya politiki mu karere.