Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bw’icyo gihugu, nyuma y’igihe amakuru yatangazwaga cyane n’inzego mpuzamahanga zirimo OMS na Africa CDC.
Minisitiri w’Ubuzima, Samuel Roger Kamba, yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu gushakisha no gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi kugira ngo bakingirwe hakiri kare kandi hirindwe ko ubwandu bukomeza gukwirakwira.
Yagaragaje kandi ko ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bwagaragaye muri Ituri budafitiwe urukingo cyangwa umuti wihariye, ibintu avuga ko byongera uburemere bw’iki cyorezo.
Nubwo bimeze gutyo, Kamba yavuze ko RDC ifite uburambe buhagije nyuma yo guhangana n’ibyorezo byinshi bya Ebola byabaye muri iki gihugu kuva yavumburwa na Prof. Muyembe.
Ati: “RDC ifite ubushobozi, ubumenyi n’abakozi bashoboye guhangana n’iki cyorezo.”
Iki cyorezo kigaragaye mu gihe Ituri ikomeje kubamo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF na CODECO, ibintu bishobora gukomeza gukomeretsa ibikorwa byo kurwanya Ebola.
