Ibitero byamaze umunsi wose i Kalingi na Bidegu, abaturage bavuga ibyababayeho biteye agahinda

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, abaturage bo mu bice bya Kalingi, Bidegu ndetse no mu nkengero zabyo bavuga ko bagize umunsi wuzuyemo ubwoba n’agahinda, nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Amakuru yatangajwe na AFC/M23 avuga ko ibyo bitero byatangiye kuva saa moya za mu gitondo bikomeza kugeza nimugoroba, aho hakoreshejwe ingabo zirwanira ku butaka, imbunda nini ndetse na drones za kamikaze zo mu bwoko bwa KT-6.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, ibyo bitero byibasiye cyane uturere dutuwe n’abaturage benshi, ibintu byateye impagarara n’ihunga rikomeye mu baturage. Hari abavuga ko bahunze batazi aho berekeza, abandi bavuga ko baraye mu bihuru no mu bice bifatwa nk’aho bifite umutekano muke kubera gutinya kongera kugabwaho ibitero.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage b’abasivili, binangiza amazu n’ibindi bikorwa by’abaturage, ibintu byasize benshi mu gahinda no mu gihirahiro.

Muri iri tangazo kandi, AFC/M23 yongeye gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwica nkana ibyo bwiyemeje mu nzira y’amahoro, ivuga ko bukomeje gukora ibyo bushaka kubera icyo yise gucecekeshwa no gushyigikirwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

Uyu mutwe uvuga ko kudahana gukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari byo biri gutuma ibikorwa by’urugomo, birimo ibisasu n’ubwicanyi, bikomeza kwibasira abaturage b’abasivili.

Ni mu gihe umutekano mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho abaturage bakomeje kuba hagati y’imirwano ihanganishije impande zitandukanye zifite intwaro.