“Dufite inyungu imwe ku mutekano”: Tshisekedi yavuze icyakomeje guhuza RDC na Uganda

 

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ku wa Mbere yakiriye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’intumwa bari kumwe, mu biganiro byasize Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, umutekano, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.

Amakuru yatangajwe n’impande zombi agaragaza ko ibi bihugu byemeranyije gukomeza gukorana bya hafi cyane cyane mu gucunga umutekano wo ku mipaka ihuza Uganda na RDC, aho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bizwi nka “Operation Shujaa” bigiye kongerwamo imbaraga.

Perezida Museveni, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Tshisekedi byibanze ku mutekano, ubucuruzi, ibikorwaremezo ndetse n’ubufatanye mu rwego rwa peteroli, ashimangira ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutanga umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na Museveni, Perezida Tshisekedi yashimye uburyo Uganda ikomeje gukorana na RDC mu rwego rw’umutekano, avuga ko ibihugu byombi bihuriye ku nyungu imwe yo gushaka amahoro n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, ndabashimira kubera ibiganiro twagiranye uyu munsi, byadufashije kongera gusuzuma imikoranire y’ingabo zacu. Nk’uko mubizi, dusangiye inyungu imwe ku mutekano n’ituze mu karere kose k’Ibiyaga Bigari. Inzego zacu z’umutekano zikomeje gukorana mu buryo buhuriweho.”

Ibiganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati ya Kampala na Kinshasa bikomeje gufatwa nk’inkingi ikomeye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Tshisekedi aza kwitabira umuhango w’irahira rya Museveni uteganyijwe kubera ku kibuga cya Kololo muri Uganda, umuhango uzitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu karere.