“Twakangutse twumva ibisasu”: Uko abaturage ba Minembwe bahunze nyuma y’ibitero bya drones

 

Abaturage bo mu bice bya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko bakomeje kuba mu bwoba nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho ibisasu byarashwe hakoreshejwe drones byaguye mu duce dutuwe cyane n’abasivili.

Aya makuru aje mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu bice AFC/M23 iherutse kuvamo, aho abaturage bavuga ko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gufata indi ntera.

Abatuye mu gace ka Gakenke na Bidegu bavuga ko babyukijwe n’urusaku rw’ibisasu byaguye hafi y’ingo zabo hagati ya saa moya na saa yine za mu gitondo, ibintu byateye ubwoba bukomeye ndetse bigatuma benshi bahunga batazi aho berekeza.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo bisasu byaturutse kuri drones zo mu bwoko bwa kamikaze, zikaba zaribasiye ibice bituwe cyane n’abaturage. Hari amakuru avuga ko abantu bamwe bahasize ubuzima mu gihe abandi benshi bakomeretse cyangwa bagahunga bava mu byabo.

Ni mu gihe kandi muri Sange no mu nkengero zaho hakomeje kuvugwa ibikorwa byo guhiga abaturage bikorwa n’imitwe ikorana n’ingabo za Leta ya Kinshasa, cyane cyane Wazalendo, ibintu abaturage bavuga ko bikorwa nta rwego na rumwe rubikumira.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23, iri huriro ryavuze ko nyuma yo kuva muri ibyo bice hakurikiyeho ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi n’ishimutwa ry’abaturage.

Iryo tangazo rigaragaza ko:

Abantu batatu bishwe muri Sange mu buryo bwiswe ubw’ubunyamaswa;
Abarwanyi babiri ba Wazalendo bivugwa ko barasiye hagati yabo bagapfa, abandi barindwi bagakomereka;

Umuyobozi w’umudugudu wa Kigurwe yashimuswe kugeza ubu akaba ataraboneka;Inzu y’umuyobozi wa Kinanira II yasenywe burundu;Hamwe n’amaduka menshi yasahuwe mu buryo bwateguwe.

AFC/M23 yavuze ko ibyo bikorwa biri gukorerwa abaturage mu gihe amahanga acecetse, ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukingira ikibaba abakomeje gukora ayo mahano.

Mu gihe imirwano n’umutekano muke bikomeje kurangwa mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo, abaturage bo muri Minembwe bavuga ko ubuzima bwabo bukomeje kujya mu kaga, aho benshi bamaze kuva mu ngo zabo bahunga ibitero n’ubwicanyi bukomeje kuvugwa muri ako karere.