“Baradusinyisha ku gahato”: Abanyamulenge bo muri Bibokoboko bavuga igitutu bashyirwaho ngo bashyigikire FARDC n’ingabo z’u Burundi

 

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko Abanyamulenge batuye mu gace ka Bibokoboko muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo bagaragaze ko bashyigikiye ingabo za FARDC ndetse n’iz’u Burundi, ibintu uyu mutwe uvuga ko bikorwa ku gahato.

Mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, MRDP-Twirwaneho yavuze ko bamwe mu bayobozi b’abaturage n’abafite ijambo muri ako gace bari guhatirwa gusinya inyandiko zateguwe mbere, zigamije kwerekana ko abaturage babanye neza n’izo ngabo.

Umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, yavuze ko bafite amakuru yizewe agaragaza ko inzego za gisirikare za Congo n’iz’u Burundi zikomeje gushyira igitutu ku baturage kugira ngo bemere ibyo batifuza.

Yagize ati: “Amakuru yizewe dufite agaragaza ko abayobozi b’abaturage n’abandi bantu bafite ijambo muri ako gace bari gushyirwaho igitutu n’inzego za gisirikare kugira ngo bashyire umukono ku nyandiko zabanje gutegurwa.”

Uyu mutwe uvuga ko nubwo hari gukorwa ibikorwa byo kwerekana ko abaturage babanye neza na FARDC n’ingabo z’u Burundi, abaturage benshi bo muri ako gace babayeho mu bwoba, bamwe bakaba bavuga ko badafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byabo.

MRDP-Twirwaneho yavuze kandi ko nyuma y’uruzinduko intumwa za Leta ya Congo zagiriye i Bibokoboko ku wa 3 Mata 2026, abaturage bagaragaje ibibazo bikomeye by’umutekano muke ndetse n’ibikorwa bashinja FARDC, ingabo z’u Burundi za FDNB n’imitwe ya Wazalendo.

Uyu mutwe uvuga ko nyuma y’iyo nama bamwe mu baturage batangiye guterwa ubwoba, abandi bagasabwa kujya mu bikorwa byo gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega.

Wongeye kuvuga ko hari gutegurwa imyigaragambyo izakoreshwa mu rwego rwo kugaragaza ko abaturage bashyigikiye FARDC n’ingabo z’u Burundi, ariko ko abaturage bazayijyamo bategetswe.

MRDP-Twirwaneho yashinje kandi FARDC gukorana n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere mu kugaba ibitero byo ku butaka no gukoresha drones mu duce twa Bibokoboko na Minembwe.

Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa bikomeje kongera imibabaro y’abaturage b’abasivili no gusubiza inyuma icyizere cy’ibikorwa by’amahoro biri kugeragezwa mu burasirazuba bwa Congo.

MRDP-Twirwaneho yavuze ko Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bamaze imyaka myinshi bahura n’ibitero birimo ubwicanyi, gutwikirwa imidugudu, kwamburwa amatungo no guhunga, ishinja Umuryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kutagira icyo ikora ku bibazo biri muri ako karere.

Uyu mutwe wasabye ko hahagarikwa ibikorwa byo guhatira abaturage gukora cyangwa kuvuga ibyo batemera, hagahagarikwa ibitero byibasira abasivili ndetse hakihutishwa ubutabazi ku baturage bo muri Bibokoboko, Minembwe n’uduce bihana imbibi.

Wasabye kandi ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byaha bivugwa ko byakorewe abasivili bo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.