“Iminsi ya Tshisekedi irabaze” — Nangaa yavuze amagambo akomeje guteza impaka muri RDC

 

Mu gihe impaka za politiki zikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kutarangiza neza urugendo rwe rwa politiki, anashinja ubutegetsi bwe gushaka guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe gukomeza kugundira ubutegetsi.

Aya magambo Nangaa yayatangaje ku wa 08 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Goma, aho yagarutse ku byatangajwe na Perezida Tshisekedi ku matora ya 2028 n’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC.

Ku wa 06 Gicurasi 2026, Perezida Tshisekedi yari yavuze ko ikibazo cyo guhindura Itegeko Nshinga kiri kuganirwaho n’Abanye-Congo, hagamijwe kureba niba rikwiye kugumaho uko rimeze cyangwa ryavugururwa.

Yanavuze kandi ko intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC ishobora kuzabangamira itegurwa ry’amatora ya 2028, cyane cyane mu gihe Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zaba zigifite ikibazo cy’umutekano muke.

Yagize ati:“Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’amahirwe make ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura.”

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko atari mu mugambi wo gushaka manda ya gatatu, ariko yongeraho ko abaturage nibabimusaba yabitekerezaho.

Ibyo byatangajwe na Tshisekedi ntabwo byakiriwe neza na AFC/M23, aho Corneille Nangaa yavuze ko ari ikimenyetso cy’umugambi wo gukomeza kuguma ku butegetsi binyuze mu guhindura amategeko.

Mu mvugo ikomeye yakoresheje, Nangaa yagize ati:“Ejo ntimuzatungurwe kuko azagenda mu minsi iri imbere. Azagenda.”

Yakomeje anenga imiyoborere ya Perezida Tshisekedi, avuga ko ashobora kuzitandukanya n’ibibazo igihugu gihanganye na byo, cyane cyane ibijyanye n’umutekano muke.

Nangaa yavuze kandi ko AFC/M23 itazigera yemera ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ryatuma manda y’umukuru w’igihugu yongerwa cyangwa hagashyirwaho uburyo bushya bwo gukomeza ubutegetsi.

Yagize ati:“Ashaka guhindura Itegeko Nshinga. Niba ari umugabo, nabikore. Ariko igihe ni iki.”

Uyu muyobozi wa AFC/M23 yanahamagariye abanyapolitiki n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye gufatanya muri icyo yise “urugamba rwo kurinda RDC”, avuga ko hari n’abanyapolitiki bamwe bo mu butegetsi bavugana n’iri huriro mu ibanga.

Aya makimbirane ya politiki aje yiyongera ku bibazo bikomeye by’umutekano RDC imaze igihe ihanganye na byo, cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe irimo AFC/M23 ikomeje gukaza umurego.

Mu gihe amagambo akomeye akomeje gutangwa ku mpande zombi, benshi bakomeje kwibaza aho ejo hazaza ha politiki ya RDC herekeza, mu gihe igihugu gikomeje kunyura mu bihe bikomeye by’umutekano n’ubuyobozi.