Fayulu yavuze ibitavugwa i Kinshasa, asaba ibiganiro mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi

 

Martin Fayulu, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gusaba ko habaho ibiganiro bihuriweho n’Abanyekongo bose, avuga ko ari bwo buryo bwafasha igihugu gukemura ibibazo bikomeje kugishegesha.

Uyu munyapolitiki yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyekongo bicare hamwe, baganire ku bibazo byugarije igihugu, mbere y’uko ibintu birushaho kuzamba no gufata indi ntera.

Fayulu yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro mpaka cyabereye mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Chaminade, aho yongeye gushimangira ko igihugu gikeneye ibiganiro byimbitse kandi bihuriweho n’impande zose.

Yabwiye abanyeshuri ko ibibazo Congo ifite bidashobora gukemurwa n’uruhande rumwe, ahubwo ko hakenewe ubushake bwa bose kugira ngo harebwe intandaro yabyo ndetse hashakwe ibisubizo birambye.

Mu ijambo rye, Fayulu yagarutse cyane ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko hari ibice by’igihugu bikiri mu maboko ya AFC/M23.

Yavuze ko ibi bigaragaza intege nke zikomeye za Leta, kuko igihugu gifite ubuyobozi bukomeye kiba gifite ingabo, polisi n’inzego z’ubutasi zishoboye kurinda abaturage n’ubusugire bwacyo.

Uyu munyapolitiki yanavuze ko ikibazo cya AFC/M23 kidakwiye gufatwa nk’inyeshyamba zisanzwe, ahubwo ko ari ikibazo gikomeye kirimo uruhare rw’amahanga ndetse n’intege nke ziri imbere mu gihugu.

Fayulu yasabye Abanyekongo gushyira imbere ubumwe n’ubufatanye, avuga ko igihe kigeze ngo buri wese yumve ko ikibazo cy’umuturage umwe kigomba gufatwa nk’icy’igihugu cyose.

Yavuze ko ibiganiro asaba bitagamije inyungu za politiki gusa, ahubwo ko bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo birimo imiyoborere mibi, kutizerwa kw’inzego za Leta, ivangura n’isenyuka ry’inzego z’igihugu.

Mu minsi ishize kandi, Fayulu yanenze umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo, avuga ko bidakwiye gukorwa mu gihe igihugu gifite ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuyobozi.

Yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga mu gihe igihugu kiri mu bibazo bishobora kugiteza ibindi bibazo bikomeye kurushaho.

Fayulu yagaragaje ko ikibazo cya Congo kidaturuka ku nyandiko y’Itegeko Nshinga, ahubwo ko gituruka ku kutubahiriza amategeko no gushyira inyungu z’abayobozi imbere y’iz’abaturage.

Fayulu yibukije ko abayobozi bashobora kugenda, ariko igihugu kigahoraho, asaba abari ku butegetsi gufata ibyemezo birengera abaturage mbere y’uko ibintu birushaho gukomera.