U Rwanda na RDC bongeye guhurira i Washington, Hari icyizere gishya ku mahoro

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya gatanu y’akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye.

Iyi nama yabaye ku wa 23 Mata 2026, yitabiriwe kandi n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Urwego rw’uwo muryango rushinzwe ibikorwa bya buri munsi..

Mu itangazo rihuriweho n’abitabiriye iyi nama, hagaragajwe ko impande zose zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza inzira y’amahoro no kugabanya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Abari muri iyo nama baganiriye ku ntambwe imaze guterwa kuva mu nama ziheruka zabaye muri Werurwe 2026, aho buri ruhande rwatanze raporo ku bikorwa rwakoze mu kugabanya ubushyamirane no guteza imbere umutekano ku butaka.

Iryo tangazo rigira riti: “Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano no kugabanya umwuka mubi hagati yazo, hagamijwe amahoro arambye.”

Qatar, iri mu bihugu bifasha muri ibi biganiro, yatanze amakuru ku mishyikirano iri gukorwa hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23. Abagize aka kanama bashimye uwo muhate, banashimira u Busuwisi bwakiriye ibiganiro biheruka.

Bagaragaje ko ibiganiro bya Doha bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri rusange.

Abitabiriye inama y’i Washington bongeye gushimangira ko bagomba gukomeza uwo murongo, bubakira ku byagezweho, kugira ngo amahoro arambye agerweho mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na RDC banashimiye abafatanyabikorwa barimo Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo ku ruhare bakomeje kugira mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri aka karere.

Iyi nama yabaye mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zitandukanye, aho hagaragara icyizere ko inzira y’amahoro ishobora gutanga umusaruro urambye mu gihe yakomeza gushyigikirwa.

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 i Washington DC. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari ibibazo bikomeye bitarakemuka bikomeje gutinza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Muri ibyo bibazo harimo umutwe wa FDLR, u Rwanda rushinja gukorana bya hafi na Leta ya Kinshasa no guteza umutekano muke. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi bidashoboka mu gihe uwo mutwe utarasenywa burundu.