Masisi mu marira n’ubwoba! AFC/M23 yamaganye igitero cya Drone cya Kinshasa

Agahinda gakomeye i Goma: Umwana wagonzwe n’imodoka za M23 yabonetse yapfuye ari mu buruhukiro

Amarira i Masisi: Abaturage bimuwe n’amasasu basigara iheruheru

Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurenga ku masezerano y’amahoro amaze igihe asinywa, nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu bice bituwe cyane bya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko amasezerano atandukanye yagiye asinywa hagati ya Kinshasa na AFC/M23, ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ari ukwiyerurutsa no kuyobya uburari, kuko bayica uko bishakiye nta kubahiriza ibyo biyemeje.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itanu z’umugoroba, ingabo zishyigikiye Leta ya Congo zagabye igitero zikoresheje drone yo mu bwoko bwa CH-4, yibasiye agace ka Kibati n’imidugudu iyegereye muri teritwari ya Masisi.

AFC/M23 yavuze ko icyo gitero cyasenye amazu menshi ndetse kigateza ubwoba n’akababaro mu baturage.Kugeza ubwo aya makuru yajyaga hanze, Leta ya Congo ndetse n’igisirikare cya FARDC ntacyo bari batangaza kuri ibyo birego.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kurangwa n’umutekano muke, nubwo hakomeje ibiganiro n’imbaraga zitandukanye bigamije guhagarika imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru.

Masisi ikomeje kuba imwe mu duce twibasiwe cyane n’intambara, aho imirwano ya hato na hato ikomeje gukura abaturage mu byabo no guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi.