Mu mujyi wa Goma hongeye kuvugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’urupfu rw’umwana witwa Mutiya Mwisha Jérémie, wagonzwe n’imodoka zari mu mutwe wa convoy y’abarwanyi ba M23, nyuma umurambo we ukaza kuboneka mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 20 Mata mu gace ka Rwasama, aho abatangabuhamya bavuga ko imodoka ya gisirikare yari iri kugenda ku muvuduko mwinshi yamugonze ahita apfa.
Umwe mu bo mu muryango we, wahisemo kutatangazwa amazina kubera impamvu z’umutekano, yavuze ko uwo mwana yari kumwe na we ubwo byabaga.
Yagize ati: “Nari mufashe akaboko tugiye gutaha ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Haje jeep ya M23 igenda yiruka cyane. Numvise Jérémie ataka rimwe gusa, ihita imugonga bikomeye ahita apfa. Abo basirikare ntacyo babajije, bahise bafata umurambo we bawushyira muri jeep baragenda.”
Yakomeje avuga ko umuryango we wahise utangira kumushakisha ijoro ryose , ariko uza guhamagarwa mu gitondo ubwirwa ko umurambo we wagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.
Iyi nkuru ibabaje yongeye kwibutsa indi mpanuka yabaye muri Gashyantare ishize, ubwo imodoka y’abarwanyi yagongaga igare ritwara abantu (tricycle) mu muhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Goma hafi ya ITIG, igahitana abasivili barenga batandatu, abandi benshi bagakomereka.
Mu bihe by’umutekano muke nk’ibi, abaturage n’imiryango y’abahohotewe bakunze guceceka ntibagaragaze ayo makuru cyangwa ngo barege, bitewe n’ubwoba bwo kwihimurirwa.
Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe niya Rwandatribune.rw
