Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, mu ruzinduko rw’akazi rukomeje gukurikirwa n’abatari bake ku mugabane wa Afurika. Ni urugendo ruje mu gihe akarere ka Sahel gakomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, imiyoborere n’umubano n’imiryango mpuzamahanga.
Perezidansi ya Burkina Faso yatangaje ko uru ruzinduko ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, aho Perezida Ndayishimiye azakirwa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Koulouba, akagirana ibiganiro na Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré.
Ibiganiro by’aba bayobozi biteganyijwe kwibanda ku mubano hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Ndayishimiye ayoboye muri iki gihe, n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel rizwi nka Alliance of Sahel States (AES), rigizwe na Burkina Faso, Mali na Niger.
Biteganyijwe ko Perezida Traoré aza kuganira ku buryo ubwo bufatanye bwarushaho gushimangira umutekano n’iterambere mu karere ka Sahel, gakomeje guhura n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ihungabana rya politiki ndetse n’iterabwoba rimaze igihe rihangayikishije abaturage.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Burkina Faso agaragaza ko ibiganiro bizibanda ku gushaka inzira z’ubufatanye hagati ya AES na AU, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.
Uru ruzinduko ntirurebana gusa na politiki, kuko Perezida Ndayishimiye azanasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibyo bishobora gufungura amarembo mashya y’ubufatanye hagati y’u Burundi na Burkina Faso, cyane cyane mu nzego z’ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari.
Icyakora, inyuma y’uru ruzinduko harimo uburemere bwa dipolomasi. Ruje mu gihe Burkina Faso ikiri mu bibazo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wayihagaritse mu bikorwa byawo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye tariki ya 31 Mutarama 2022.
Icyo gihe, AU yatangaje ko Burkina Faso izongera kwitabira ibikorwa byayo ari uko izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, icyemezo cyakomeje guteza impaka hagati y’uyu muryango n’ubuyobozi bwa Ouagadougou.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bya Sahel, tariki ya 17 Nyakanga 2025, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagize Perezida Évariste Ndayishimiye intumwa yihariye yayo muri ako karere.
Yahawe inshingano zo kuganira n’abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe gushaka amahoro n’umutekano birambye binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ni yo mpamvu uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye, kuko rugaragaza uburyo ibiganiro bishobora kongera gufunguka hagati ya AU n’ibihugu bya Sahel byiyemeje gukorera hamwe binyuze muri AES.
Hari indi mpamvu ituma uru ruzinduko rukurikiranwa cyane. Mu Ukuboza 2025, Perezida Ibrahim Traoré yatangaje ko ategereje kuganira na Ndayishimiye ku mpamvu nyamukuru zatumye igihugu cye gihagarikwa muri AU, agaragaza ko ashaka ibisobanuro birambuye kuri icyo cyemezo.
Ibi bishyira Perezida Ndayishimiye mu mwanya ukomeye wa dipolomasi, aho asabwa guhuza inyungu z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibyifuzo by’ibihugu bya Sahel bishaka ubwigenge mu byemezo bya politiki n’umutekano.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ibiganiro hagati ya Perezida Ndayishimiye na Perezida Traoré nibigira icyo bigeraho, bishobora gufungura inzira nshya y’imikoranire hagati ya AU n’ibihugu bya AES, ndetse bikagira uruhare mu kugarura icyizere n’umutekano mu karere ka Sahel.
Amaso menshi yerekejwe i Ouagadougou, aho hitezwe ibisubizo bishobora kugira ingaruka nziza ku mugabane wose wa Afurika.

