Iby’urupfu rwa Bugaga byakomeje kuyoberana, hari abavuga ko yishwe na Leta y’u Burundi

 

Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, rukomeje guteza urujijo n’impaka ndende mu banyagihugu, nyuma y’uko umurambo we ubonetse mu modoka ye mu gace ka Kivoga, muri Komine Mutimbuzi, mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026.

Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko yazize urupfu rutunguranye rwatewe n’impanuka, amakuru atandukanye akomeje kujya hanze agaragaza ko hari benshi batemera iyo mvugo, bamwe bagakeka ko ashobora kuba yarishwe.

Mu bavuga ibi harimo Umuryango FOCODE, wavuze ko amakuru wakusanyije ashingiye ku buhamya bw’abantu bari hafi ya nyakwigendera, agaragaza ko mbere y’urupfu rwe yari afite impungenge zikomeye ku mutekano we.

Hari abavuga ko yari amaze iminsi agaragaza ubwoba bwo kugirirwa nabi, ndetse ngo yari yaratangiye gutekereza kuva mu Burundi akajya kuba mu mahanga, aho byavugwaga ko yashakaga ubufasha bwo kujya i Burayi.

Andi makuru avuga ko mu ijoro rya nyuma mbere y’uko apfa, telefone ye yakoreshejwe mu buryo budasanzwe. Umwe mu bantu bavuganaga na we yavuze ko yandikiwe ubutumwa butari busanzwe mu mivuganire yabo, bituma hakekwa ko ashobora kuba atari we wari uyifite muri ayo masaha ya nyuma.

Aho umurambo we wabonetse na ho hakomeje guteza ibibazo byinshi. Imodoka ye yasanzwe mu murima w’ibigazi, kure gato y’umuhanda uhuza Bujumbura na Bubanza, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana neza uko yagezeyo nijoro, ndetse nta makuru yasobanutse ku barinzi be cyangwa umushoferi.

Ni mu gihe kandi hari abavuga ko mbere y’uko uwo murambo uboneka, Bugaga yari yabonwe muri kamwe mu tubari two muri Bujumbura.

Uburyo umurambo wabonetse bwatumye benshi bashidikanya, kuko wari uri mu ntebe z’imbere uryamye neza, ukuguru kumwe gusohotse mu idirishya. Bamwe mu bakurikirana iki kibazo bavuga ko ibyo bitajyanye n’impanuka isanzwe y’imodoka.

Hari abakeka ko ashobora kuba yariciwe ahandi, nyuma umurambo we ukazanwa muri iyo modoka.

Nanone kandi, bivugwa ko aho imodoka yari iri nta maraso yigeze ahaboneka, ibintu byakomeje kongera gushimangira impaka ku cyateye urupfu rwe.

Imodoka ubwayo ngo yari ifite ibyangiritse bidasobanutse neza, kuko ‘airbag’ itigeze isohoka, mu gihe urufunguzo rw’imodoka rwasanzwe mu isakoshi aho kuba mu modoka.

FOCODE yanavuze ko hari amakuru ataremezwa yaturutse mu bitaro umurambo wajyanyweho, avuga ko hashobora kuba hari ibimenyetso by’amasasu ku mubiri wa nyakwigendera.

Nubwo ayo makuru ataremezwa ku mugaragaro, hari abasaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku murambo kugira ngo ukuri kumenyekane.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku iperereza ryimbitse kuri uru rupfu, ahubwo bukomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko ari urupfu rutunguranye.

Ibi byatumye FOCODE n’abandi bakurikiranira hafi iki kibazo basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse, kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Minisitiri Gabby Bugaga.

Gabby Bugaga yari yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi na Perezida Evariste Ndayishimiye muri Kanama 2025.