Mu gihe imirwano ikomeje, Kinshasa na AFC/M23 batangiye urugendo rushya rw’amahoro mu Busuwisi

 

Kuri uyu munsi,tariki ya 13 Mata 2026, nibwo  hatangiye ibiganiro by’amahoro  bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, bikaba biri kubera mu gihugu cy’u Busuwisi ku mugabane w’Uburayi.

Ni intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu nzira ya dipolomasi, cyane ko ibiganiro byabanje kugeragezwa inshuro nyinshi ariko ntibigire umusaruro ugaragara. Abahagarariye impande zombi bamaze kugera i Genève, nubwo aho ibiganiro nyir’izina biri bubere hataratangazwa ku mugaragaro.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya cyenda, bikaba bikurikiye ibiganiro byari byabereye i Doha muri Qatar, byaranzwe n’ukutumvikana ku ngingo z’ingenzi hagati y’impande zombi.

Ku ruhande rwa AFC/M23, intumwa ziyobowe na Benjamin Mbonimpa, mu gihe iza Leta ya Congo ziyobowe na Sumbu Sita Mambu. Ibi biganiro biri gufashwamo n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, mu gihe MONUSCO iri kubikurikirana nk’indorerezi.

Nubwo mu mwaka wa 2025 hari haragezweho amasezerano atandukanye arimo agahenge n’andi agamije amahoro, imirwano iracyakomeje mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Leta ya Kinshasa ikomeje gusaba ko abarwanyi ba M23 bava mu mijyi irimo Goma na Bukavu. Ku rundi ruhande, uwo mutwe ushimangira ko ibiganiro byatanga umusaruro ari uko mbere na mbere hafungurwa abarwanyi bawo bafunzwe, ndetse hakanahagarikwa ibitero uvuga ko ukorerwa n’ingabo za Leta.

Mu gihe umutekano ugikomeje kuba muke muri ibyo bice, ibi biganiro bishya biri gufatwa nk’andi mahirwe yo kongera kubaka icyizere no gusubukura urugendo rw’amahoro rwari rumaze igihe ruri mu kangaratete.