Uvira: Umwarimu yarasiwe iwe mu rugo n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo, abaturage bagira ubwoba bukabije

 

Mu ijoro ryo ku wa 12 Mata 2026, umutekano wongeye kuzamba mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko amakuru atandukanye yemeje ko umuturage wari umwarimu yarasiwe iwe mu rugo, bikaba bivugwa ko byakozwe n’ ingabo z’u Burundi zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Aya makuru yamenyekanye binyuze mu buhamya bw’umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, wavuze ko iki gikorwa cyabaye mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba, asaba ko hakorwa ubutabazi bwihuse.

Yagize ati: “Mudutabarize, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bamaze kwica umuturage hano iwacu. Yari umwarimu.”

Yakomeje asobanura ko nyakwigendera yarasiwe iwe i Kavimvira, hafi ya kiosque ya MCLA, ahagana saa moya n’iminota 12 z’ijoro zo kuri iyo tariki twavuze haruguru.

Umujyi wa Uvira umaze igihe urangwamo ibibazo bikomeye by’umutekano muke. Ugenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ndetse n’ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi.

Wazalendo ni izina rihuriweho n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irwanirira igihugu, ariko ibikorwa byayo byagiye bishinjwa guhohotera abaturage, kubambura ibyabo no kubakorera urugomo. Ku rundi ruhande, ingabo z’u Burundi na zo zakunze kuvugwaho ibikorwa binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu mu duce zimazemo iminsi zibarizwamo.

Mu bihe bitandukanye, abaturage ba Uvira bagaragaje kenshi ko batakigirira icyizere izo ngabo zose zikorera mu gace kabo, bavuga ko aho kubarindira umutekano, hari ubwo zibagiraho ingaruka mbi kurushaho.

Iyicwa ry’uyu mwarimu ryongeye gutuma abaturage barushaho kugira ubwoba, cyane cyane ko yiciwe iwe mu rugo,ahagombye kuba ari ho hizewe kurusha ahandi. Ibi bituma benshi batinya kuguma mu ngo zabo nijoro, bikabangamira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Hari abavuga ko ibikorwa nk’ibi bigenda byiyongera, bikagaragaza icyuho gikomeye mu micungire y’umutekano. Bamwe mu baturage banigeze gusaba ko umutwe wa AFC/M23 wakwinjira muri uyu mujyi, mu rwego rwo kubafasha kubona umutekano.

Abaturage basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse, hagamijwe kumenya ukuri ku byabaye, abakoze iki cyaha bakaryozwa ibyo bakoze, ndetse hakanashyirwaho ingamba zihamye zo gukumira ibikorwa nk’ibi bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane.

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara n’imvururu, inkuru nk’izi zongera kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke, ndetse zigashimangira ko hakenewe ibisubizo birambye bishyira imbere ubuzima n’uburenganzira by’abaturage.