Amasezerano y’ibanga hagati ya Kabila na Tshisekedi!Ibyo bemeranyije mbere yo guhererekanya ubutegetsi byagiye ahagaragara

 

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kugaragaza ko Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi atubahirije ibyo bari barumvikanyeho mbere yo guhererekanya ububasha.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo Félix Tshisekedi yashyikirijwe ubutegetsi, mu matora yakurikiwe n’impaka zikomeye, aho byagiye bivugwa ko yari yatsinzwe na Martin Fayulu ariko bikarangira ari we utangajwe nk’uwatsinze. Iby’iyo mpaka byanavuzweho kenshi na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri RDC (CENI), mbere y’uko aza gutandukana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru The New York Times, Kabila yavuze ko yafashe icyemezo cyo kubika kopi y’amasezerano yagiranye na Tshisekedi, kuko yari azi neza ko aramutse ayashyize mu maboko y’uruhande rwe, ashobora guhita ajya ku mugaragaro.

Amakuru yizewe agaragaza ko aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Mutarama 2018, agamije gushyiraho inzira y’ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro no kubungabunga umutekano w’igihugu.

Yasinywe na Félix Tshisekedi wari uhagarariye ihuriro rya politiki Cap pour le Changement (CACH), na Joseph Kabila wari uhagarariye Front Commun pour le Congo (FCC).

 

Ingingo z’ingenzi ziri muri ayo masezerano zigaragaza ibintu bikomeye byari byumvikanyweho hagati y’impande zombi:

Tshisekedi yemeye gutanga ubudahangarwa busesuye ku muryango wa Kabila n’abari abayobozi mu butegetsi bwe, harimo kutazabakurikirana ku byaha byose bakekwaho birimo iby’ubwicanyi n’iby’ubukungu.

Yemeye ko mbere yo gushyiraho abayobozi mu nzego zikomeye z’igihugu, cyane cyane iz’umutekano n’ubutabera, azabanza kugirana ibiganiro na Kabila kugira ngo bumvikane.

Hari kandi ingingo ivuga ko mu matora ya 2023, uruhande rwa Tshisekedi rwagombaga gushyigikira umukandida wa FCC.

Aya masezerano kandi yasinyiwe imbere y’abahamya mpuzamahanga bakomeye, barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Abdel Fattah Al-Sissi wa Misiri, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rw’imbere mu gihugu, hari abari abayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano n’igisirikare, barimo Gen. Delphin Kahimbi, Gen. Célestin Mbala, Gen. John Numbi, Gen. Amisi Kumba uzwi nka Tango-Fort, ndetse na Gen. Jean-Claude Yav Kabey.

 

N’ubwo aya masezerano yari agamije gutuma ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro, ibyakurikiyeho byagaragaje ukutumvikana hagati y’impande zombi.

Félix Tshisekedi yaje gufata ibyemezo bitandukanye byasobanuwe na bamwe nko kutubahiriza ayo masezerano, birimo gukurikirana bamwe mu bari hafi ya Kabila, ndetse na Kabila ubwe waje no gukatirwa igihano cy’urupfu ku byaha birimo kugambanira igihugu.

Ikindi ni uko mu matora ya 2023, Tshisekedi atashyigikiye umukandida wa FCC nk’uko byari byemeranyijwe, ahubwo yiyamamarije indi manda, aza no gutsinda atorerwa gukomeza kuyobora RDC.

Ibi byose byatumye umwuka wa politiki hagati y’aba bagabo bombi urushaho kuba mubi, ndetse bituma ibibazo bya politiki muri RDC bikomeza gufata indi ntera, mu gihe hari abibaza niba koko aya masezerano yarigeze agira agaciro ku mpande zombi cyangwa niba yari uburyo bwo kugera ku butegetsi gusa.