Ibiganiro by’amahoro byugarijwe n’intambara,AFC/M23 ishinja RDC gukomeza ibitero ku baturage

 

Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibikorwa rivuga ko bibangamira inzira y’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera mu Busuwisi, riyishinja gukomeza ibikorwa bya gisirikare birimo no gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu bice bituwe n’abaturage.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu duce twa Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikibasira cyane ahatuwe n’abasivile.

Nk’uko Kanyuka abitangaza, ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, hagati ya saa yine z’ijoro na saa kumi za mu gitondo, bikozwe hifashishijwe drones. Yavuze ko byanakomeje no ku manywa y’uwo munsi, bigateza ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage.

Yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro by’amahoro bitegerejwe mu Busuwisi. Kurasa abaturage ni ikimenyetso cy’uko butifuza kubahiriza ibyo bwiyemeje.”

AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa bya gisirikare bigamije gushyira igitutu kuri yo no guca intege ibiganiro biteganyijwe, aho gushaka ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.

Ibi birego bije mu gihe hateganyijwe ibiganiro by’amahoro bizahuza intumwa za Leta ya RDC n’iza AFC/M23 kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026. Ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha muri Qatar, ariko byimuriwe mu Busuwisi ku busabe bwa Qatar, bitewe n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo impande zombi zimaze iminsi zigaragaza ubushake bwo kwitabira ibiganiro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bice bya Minembwe, birimo iby’ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, bikomeje guteza impungenge ku cyizere cy’amahoro arambye.

Abasesenguzi bagaragaza ko niba ibi birego bidahawe umurongo mbere y’uko ibiganiro bitangira, bishobora kudindiza cyangwa gutesha agaciro inzira y’amahoro yari itegerejwe na benshi.

Kugeza ubu, Leta ya RDC ntiratangaza igisubizo kirambuye kuri ibi birego. Gusa, yakunze kugaragaza kenshi ko idashyigikiye ibitero byibasira abasivile, igashimangira ko ibikorwa bya gisirikare ikora bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’igihugu.