Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026, ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 28 (00h28), abaturage bo mu mujyi wa Uvira bongeye gukangurwa n’urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gace ka Mulongwe, ugana ku ruhande rwa Kasenga. Icyateye uku kurasana ntikiramenyekana kugeza ubu, ariko cyahise cyongera impungenge z’umutekano muke umaze igihe ugaragara muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bibaye mu gihe Uvira igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza FARDC, iz’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR. Nubwo izi mbaraga zose ziri ku butaka, abaturage bavuga ko umutekano ugenda urushaho kuzamba, aho ubwicanyi, ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje kwiyongera, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Ibibazo bikomeye by’umutekano muri Uvira byatangiye gufata indi ntera nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 rihavuye ku itariki ya 17 Mutarama 2026. Icyo gihe, benshi mu baturage bari bizeye ko ubuyobozi bwa Leta bufatanyije n’ingabo zabwo bushobora kugarura ituze, ariko uko iminsi ishira niko ibintu bigenda birushaho gukomera.
Amakuru aturuka mu baturage n’inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ibikorwa by’ubwicanyi n’ibyaha byitwaje intwaro byiyongereye, aho bamwe bicwa mu buryo butunguranye cyangwa bagaterwa n’abagizi ba nabi badafashwe. Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira kugaragaza ko batacyizeye inzego z’umutekano ziriho ubu.
Hari abavuga ko, nubwo AFC/M23 ari umutwe urwanya ubutegetsi, mu bice igenzura haba hari ituze rigereranyije. Ibi bituma hari abatangiye gusaba ko yagaruka, bavuga ko byabafasha kongera kwisanzura no gukora imirimo yabo ya buri munsi badafite ubwoba bukabije.
Ibi babishingira ku byo bavuga ko byagaragaye mu yindi mijyi n’uturere AFC/M23 igenzura, nka Goma, Bukavu na Minembwe, aho bavuga ko umutekano wiyongereye ugereranyije n’ahandi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko kuba hari ihuriro ry’ingabo nyinshi zirimo FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR bishobora kuba intandaro y’ihuzagurika mu mikorere, bitewe n’uko buri ruhande rushobora kuba rufite inyungu zarwo. Ibi bikaba byabangamira gahunda yo kugarura umutekano usesuye.
By’umwihariko, kuba FDLR igikomeje kugaragara mu bice bimwe by’Uburasirazuba bwa RDC bikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’amateka yayo n’uruhare rwayo mu guhungabanya umutekano w’aka karere.
Kugeza ubu, Uvira ikomeje kubamo umwuka mubi, aho abaturage babayeho mu bwoba bukabije, cyane cyane nijoro. Kurasana kwabaye muri Mulongwe ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ikibazo cy’umutekano kitarabonerwa igisubizo kirambye.
Abaturage basaba ko hafatwa ingamba zihamye zirimo kongera umubare w’ingabo zifite imyitwarire myiza, kunoza imikoranire y’inzego z’umutekano no gushaka ibisubizo bya politiki byahagarika burundu imirwano imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu gihe nta gihindutse mu maguru mashya, impungenge ni uko Uvira ishobora gukomeza kuguma mu mwijima w’umutekano muke, ibintu bishobora kurushaho kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho by’abaturage bahatuye.
