Abapolisi bakekwaho kurinda Evariste Ndayishimiye batawe muri yombi bazira kwambura umuturage miliyoni 15 Fbu

 

Abapolisi batanu bo muri Polisi y’u Burundi batawe muri yombi bakekwaho kwambura umuturage witwa Nyandwi Gérard amafaranga angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Burundi (Fbu). Aya makuru yateje impaka nyinshi nyuma y’uko bivuzwe ko aba bapolisi bari mu barinda Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye.

Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko aba bapolisi bari batandatu, bamwe bambaye impuzankano y’akazi kandi bafite imodoka za polisi ziriho ibirango byayo. Ku wa 1 Mata 2026, bateye urugo rwa Nyandwi ruherereye i Bujumbura, bamubwira ko ashakishwa n’inzego z’umutekano.

Nk’uko byasobanuwe, bamujyanye mu modoka ye bamuherekeje n’iy’igipolisi, bamugejeje mu mujyi bamubwira ko ashakishwa n’urwego rw’iperereza kandi ko ashobora kwicwa niba adatanze amafaranga. Bamushyize ku gitutu bamusaba miliyoni 20 Fbu kugira ngo bamureke agende, ariko ababwira ko afite ibihumbi 500 gusa, barabyanga.

Aba bapolisi bahise batangira kumufotora, bamubwira ko ayo mafoto bayohereje ku babatumye, banamwihanangiriza ko natinda kumuha amafaranga ashobora guhura n’ingaruka zikomeye. Nyandwi yahise atabaza inshuti n’abavandimwe, maze bakusanya amafaranga kugeza bujuje miliyoni 15 Fbu, ayashyikiriza aba bapolisi bahita bagenda.

Nyuma yo kwakira ayo mafaranga, bamubwiye ko bagiye kubwira urwego rw’iperereza ko batamubonye, bamureka asubira iwe.

Ku wa 10 Mata 2026, radiyo RPA – Ijwi ry’Abanyagihugu yatangaje ko amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba bapolisi ari bamwe mu barinda Perezida, kandi ko bamaze igihe bakora ibikorwa nk’ibi by’ubujura babifashijwemo n’imodoka z’akazi zirimo izo mu bwoko bwa V8, pickup n’imodoka zindi za Leta.

Iyi radiyo ivuga ko uburyo bakoresha butuma uwo bateye atapfa gushidikanya kuko baba bifashisha ibikoresho n’imodoka byemewe bya Leta. Aba bapolisi bafite amapeti mato, ariko hari amakuru akomeje kuvugwa ko bashobora kuba bafite umuntu ukomeye ubafasha cyangwa ubatuma, ari na byo byatumye bamara igihe kinini bakora ibi bikorwa batarafatwa.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bakomeye babiri inyuma.