Amashusho mashya yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu mu bice bitandukanye bya Minembwe, ibintu byarushijeho kongera impungenge n’ubwoba mu baturage bahatuye.
Aya mashusho yatangajwe n’ikinyamakuru Kivu Info 24, agaragaza indege yo mu bwoko bwa Sukhoï-25 igenda izenguruka mu kirere cya Minembwe, irasa ibisasu mu duce dutuwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge.
Amakuru ava muri icyo kinyamakuru avuga ko iyo ndege yazengurutse hafi ya Minembwe yose, igenda irasira ibisasu mu kirere, ibintu byateye ubwoba bukomeye mu baturage basanzwe babayeho mu bihe by’umutekano mucye.
Abasivile batuye muri aka gace bavuga ko bakomeje kubaho mu bwigunge n’ubwoba, aho urusaku rw’ibisasu n’indege z’intambara bikomeje kuba igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibi bitero, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwirengagiza inzira y’amahoro.
Yagaragaje ko mu gihe intumwa za AFC/M23 zari zitegerejwe mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi, ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufatwa nk’ikimenyetso cyo kudaha agaciro iyo gahunda.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatanu saa munani n’igice z’umugoroba, indege y’intambara ya Sukhoï-25 y’ubutegetsi bwa Kinshasa yarashe ibisasu mu buryo butaziguye kuri Minembwe no mu duce tuyikikije, bitera impfu z’abantu benshi ndetse binatuma abaturage benshi bava mu byabo.”
Yakomeje ashimangira ko ibi bitero bidakwiye gufatwa nk’ubushotoranyi gusa, ahubwo ko bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashyira imbere ubuzima bw’abaturage, ndetse ko bukomeje kudaha agaciro inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe ibintu bikomeje gukomera, abaturage ba Minembwe bakomeje kuba mu bwoba bukabije, bibaza ejo hazaza habo mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje gufata indi ntera aho batuye.
