Umutekano mucye ukomeje kwiyongera i Kalehe! AFC/M23 na FARDC/Wazalendo bongeye guhangana, abaturage bahungira mu byaro bya kure

 

Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje imyiteguro yo gusubira ku meza y’ibiganiro n’inyeshyamba za AFC/M23, ku rundi ruhande urugamba mu Ntara za Kivu zombi ibintu bikomeje gufata indi ntera, aho imirwano ya hato na hato n’ibitero bya drones bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mata 2026, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanyije n’ingabo za FARDC. Iyi mirwano yabereye mu duce twa Mutale na Kamole, duherereye muri Gurupoma ya Ziralo, Sheferi ya Buhavu, Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Si aho gusa kuko indi mirwano yanavuzwe mu gace ka Bindobondobo, muri Gurupoma ya Ufamandu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri aka karere.

Amakuru atangwa na sosiyete sivile yo muri utu duce agaragaza ko abaturage benshi bakomeje guhunga, barimo abagore batwite, abana bato ndetse n’abafite ubumuga. Aba baturage barimo berekeza mu bice bya Lulambo na Biriko, muri Teritwari ya Walikale, bashaka ubuhungiro.

Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba, indege itagira umupilote (drone) y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa yarashe mu gace gatuwe cyane ka Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, yangiza byinshi.

Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje gutegerezwa n’abenshi , ariko uko imirwano irushaho gukaza umurego ku rugamba, ni nako icyizere cy’amahoro gikomeje kugenda kiyoyoka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.