Masisi mu bihe bikomeye! Igitero cya drone kibangamiye icyizere cy’ibiganiro i Doha

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko agace ka Nyabyondo gaherereye muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru katewe n’igitero cya drone y’intambara, kivugwa ko cyakozwe n’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Nk’uko byatangajwe, iki gitero cyabaye ahagana saa kumi z’umugoroba, kigira ingaruka zikomeye ku baturage, aho inzu nyinshi zasenyutse, bigatuma imiryango myinshi isigara ntaho kuba ufite . Abaturage bavuga ko iki gikorwa kibaye mu gihe basanzwe babayeho mu bwoba bw’umutekano muke umaze igihe kirekire muri aka gace.

Iki gitero kibaye mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire icyiciro gishya cy’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kubera i Doha. AFC/M23 ivuga ko ibi bishobora kudindiza umuhate uri gushyirwa mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mutwe kandi ukomeza gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kutubahiriza agahenge kari karashyizweho, ndetse no kwinangira ku kibazo cyo kurekura bamwe mu bayoboke bayo bafungiye mu magereza atandukanye, uvuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibiganiro biteganyijwe, iki gitero cyongeye kuzamura impungenge ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no ku cyizere cy’uko ibiganiro bya Doha bishobora kugera ku mahoro arambye.