Mu gihe ibikorwa by’umutekano bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ahibasiwe n’umutwe wa ADF-MTM, itsinda rya MONUSCO ryari ryagiye gukora igenzura ry’umutekano ryahuye n’imbogamizi zikomeye, nyuma y’uko urubyiruko rwo muri ako gace rutangiye kwamagana no kwitambika mu bikorwa byayo.
Iyi myitwarire y’urubyiruko ishingiye ahanini ku makuru y’ibihuha akomeje gukwirakwizwa mu baturage, ashinja MONUSCO gufatanya n’imitwe y’iterabwoba irimo ADF-MTM. Aya makuru yatumye bamwe mu baturage batangira gushidikanya ku ruhare rw’uyu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro.
Nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe itumanaho muri MONUSCO, Jean Tobie Okala, ayo makuru nta shingiro afite kandi agamije kuyobya abaturage. Yavuze ko amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba MONUSCO berekeza aho ibikorwa by’urugomo byiyongereye, nta kindi agamije uretse gutanga ubufasha no kurinda abasivili.
Yagize ati: “Mu gihe abaturage bari kwicwa mu buryo bukabije, ntitwakomeza kurebera. Dufite inshingano zo kurinda abasivili bari mu kaga, ari na yo mpamvu twongereye ibikorwa byacu.”
MONUSCO yanashimangiye ko ibikorwa byayo bikorwa ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, hagamijwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze mu bice byugarijwe n’umutekano muke.
Okala yongeyeho ati: “Ntabwo dukorera twenyine. Dukorana bya hafi na FARDC, kandi intego ni imwe: kurinda abaturage no kugarura amahoro. Abakwirakwiza ibinyoma bakwiye kubihagarika.”
Ibi bibaye mu gihe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026, habaye igitero cyagabwe n’umutwe wa ADF cyahitanye abaturage benshi ndetse kinasenya imitungo yabo, bikomeza gushyira igitutu ku nzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye.
