Imirwano ikomeje kubera mu misozi ya Minembwe, yafashe indi ntera, aho ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi ziri mu bibazo bikomeye by’urugamba, kugeza aho zisabiye ubuyobozi bukuru ko bwazemerera gusubira inyuma.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba agaragaza ko izi ngabo, zari zoherejwe mu minsi ishize zifite intego yo kugarura umutekano no kwigarurira aka gace burundu, zahuye n’imbogamizi zikomeye zituma zitakibasha gukomeza guhangana n’abo bahanganye na bo.
Bamwe mu basirikare bari muri aka gace bavuga ko bari mu bihe bikomeye cyane, aho imirwano ikomeje kubashyira mu kaga, bamwe bakavuga bati “ntidushoboye gukomeza.” Uyu mwuka mubi wiyongereye mu basirikare watumye abayobozi babo bagera aho basaba ubufasha bwihuse.
Umwe mu bayobozi b’ingabo uri ku rugamba yatangaje ko bamaze kugeza ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi ubusabe bwo gukurwa muri Minembwe byihuse, bagahabwa uburenganzira bwo “gukizwa n’amaguru”, ni ukuvuga gusubira inyuma mu buryo bwihuse kugira ngo birinde igihombo kirushijeho gukomera.
Ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi, na zo ntiziri mu mwanya mwiza, kuko amakuru avuga ko abayobozi bazo bagaragaje impungenge ku miterere y’urugamba, ndetse bakaba baratangiye kuganira n’ubuyobozi bw’iwabo ku cyakorwa mu maguru mashya.
Nubwo kugeza ubu nta cyemezo kiratangazwa ku mugaragaro, hari ibimenyetso by’uko hashobora gutegurwa igikorwa cyo gusubira inyuma, cyane ko gukomeza kuguma muri Minembwe bigenda birushaho kugorana ku mpande zombi.
Abasesenguzi b’igisirikare bagaragaza ko inzira zishoboka zirimo gukomeza kurwana, gusubira inyuma bagana Uvira na Baraka, cyangwa se kwambuka bagasubira mu Burundi. Icyakora, gusubira inyuma kw’izi ngabo bishobora guhindura cyane isura y’intambara muri Kivu y’Amajyepfo, kuko Minembwe ifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu igenamigambi rya gisirikare.
Hagati aho, abaturage bo muri aka gace bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi mirwano, aho benshi bahunga umunsi ku wundi. Ubuzima bwabo bwahindutse ubw’ugutinya amasasu, kubura ibiribwa n’ibindi by’ibanze, mu gihe umutekano ukomeje kuzamba.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Genève mu Busuwisi, nubwo hari impungenge ko ibisubizo bya gisirikare byonyine bidashobora kurangiza burundu ikibazo kimaze igihe kirekire muri aka karere.
