Goma: Abaturage babonye igisubizo cyari kimaze imyaka cyarababereye umutwaro uremereye

 

Mu gihe abaturage bo mu gace ka Kibumba, muri teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bari bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi meza, ubu batangiye kubona igisubizo cyari cyarababereye umutwaro uremereye.

Ni umushinga w’amazi meza watangijwe ku mugaragaro na Corneille Nangaa, ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubegereza ibikorwa remezo by’ibanze. Uyu mushinga ugeza amazi meza ku baturage binyuze mu miyoboro iyageza hafi y’ingo zabo, aho mbere bakoreshaga amazi yo mu migezi n’ibidendezi, akenshi yatezaga indwara zitandukanye.

Mu bihe byashize, abaturage benshi,by’umwihariko abagore n’abana,bajyaga bakora ingendo ndende bajya kuvoma amazi, bagatakaza umwanya munini ndetse bakahura n’ingaruka zirimo indwara ziterwa n’amazi mabi n’ibibazo by’umutekano muke. Iki kibazo cyari cyarabaye ingume, kigakoma mu nkokora imibereho yabo n’iterambere ry’akarere muri rusange.

Kugezwa kw’amazi meza i Kibumba ni intambwe ikomeye igiye guhindura ubuzima bw’abaturage,biteganyijwe ko bizagabanya indwara zituruka ku mazi mabi, kongera isuku n’isukura, no gufasha abaturage kubona umwanya uhagije wo gukora ibikorwa by’iterambere.

Abaturage bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko babonye igisubizo bari barategereje igihe kirekire. Nyuma yo gutangiza uyu mushinga, Corneille Nangaa yifatanyije na bo mu byishimo, abyina hamwe na bo, igikorwa cyashimangiye umubano wa hafi hagati y’abayobozi n’abaturage.

Kuri ubu, amazi meza yatangiye kugera ku baturage ba Kibumba binyuze kuri robinet, ibintu bishya byahinduye isura y’aka gace. Nubwo hakiri urugendo rwo gukomeza kwagura iyi gahunda no kuyigeza ku bandi, iyi ni intangiriro ifatika itanga icyizere cy’uko ibibazo by’ibanze bishobora kubonerwa ibisubizo birambye.

Umushinga w’amazi meza i Kibumba ugaragaza ko ishoramari mu bikorwa remezo by’ibanze rifite uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere akarere. Ni igisubizo gifatika ku kibazo cyari kimaze igihe kirekire kibabuza amahoro.