Ikinamico cy’ishimutwa cyatahuwe i Kinshasa, abakinnyi bacyo batawe muri yombi

 

Mu mujyi wa Kinshasa, Polisi y’Igihugu ya Congo (PNC) yashyize ahagaragara urusobe rw’abantu bakoraga ibikorwa byo kwiyitirira gushimutwa, bagamije kwaka amafaranga imiryango yabo mu buryo bw’uburiganya.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko imiryango myinshi itangiye gutanga ibirego ivuga ko abayo bashimuswe. Ku wa Kane tariki ya 2 Mata, Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Kinshasa, Israël Kantu, yeretse itangazamakuru bamwe mu bafashwe, barimo abiyitaga abashimusi ndetse n’abiyitaga abashimutwa.

Yagize ati: “Abafashwe bose bagiye gushyikirizwa ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakoze. Turasaba abaturage gukorana na Polisi kugira ngo abafite imigambi nk’iyi bafatwe vuba.”

Mu byagaragajwe harimo umugore w’umuganga, ufite umugabo n’abana batanu, wemeye ko yateguye ‘ishimutwa’ rye kugira ngo ahishe umubano w’ibanga yari afitanye n’undi mugabo. Yari yihishe mu icumbi ari kumwe n’uwo bakundanaga, asaba umugabo we amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga ya Congo nk’ingurane.

Hari kandi abakobwa babiri bavandimwe, bafatanyije n’umukunzi w’umukuru, bateguye ishimutwa ry’uwari muto. Baramuboshye, bamufata amashusho bayashyira ku mbuga nkoranyambaga, bayohereza kuri nyina basaba ibihumbi 5 by’amadolari ya Amerika. Bavuze ko bashakaga amafaranga kuko  babonaga nyina ayafite.

Mu kindi gikorwa, abakundana babiri bateguye ko umukobwa ashimutwa kugira ngo basabe amafaranga ibihumbi 400 by’amafaranga ya Congo, bavuga ko yari gukenerwa n’umusore ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Nanone kandi, umugabo umwe w’umubyeyi yatawe muri yombi nyuma yo kwiyitirira gushimutwa, aho yari yihishe mu icumbi i Kinkole, agamije guhunga ubutabera kubera ikibazo yari afitanye n’umugore we wa kabiri.

Polisi ivuga ko ibi byose byatahuwe binyuze mu iperereza ryimbitse n’ubushishozi bw’inzego z’umutekano, aho abafashwe bose baje kwemera ibyaha byabo.

Komiseri Israël Kantu yongeye gushimangira ko Polisi yiyemeje kurwanya ibyaha byose, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.