Ibitero bikaze i Ndondo: Abanyamulenge bakomeje kwicwa no gusenyerwa, benshi bahungiye mu mashyamba

 

Amakuru aturuka mu gace ka Ndondo, gaherereye muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba cyane, aho ibikorwa by’urugomo bikomeje gufata indi ntera.

Biravugwa ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR, rikomeje kugaba ibitero byibasira imihana ituwe n’Abanyamulenge.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko ibi bitero byatangiye ku wa Gatatu, bikomeza ku wa Kane, ndetse bikaba byarakomeje no kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026. Byibanze cyane mu duce twa Mitamba, Gongwa, Gatanga n’ahandi hafi aho.

Abagabye ibi bitero bivugwa ko baturutse mu mujyi wa Uvira, banyuze mu bice bya Kirungwa na Munanira mbere yo kugera muri iyo mihana. Aho bageze, bahise batangira ibikorwa by’urugomo birimo kwica abaturage, gutwika amazu no gusahura amatungo arimo inka, ihene n’intama.

Ibi byatumye abaturage benshi, cyane cyane abo mu mihana nka Kanogo n’iyegereye, bahunga ku bwinshi. Kuri ubu, benshi bari mu buzima bugoye bw’impunzi z’imbere mu gihugu (IDPs), aho benshi bahungiye mu mashyamba no mu misozi badafite aho bakinga umusaya, ibiribwa bihagije cyangwa ubuvuzi.

Agace ka Bijombo na Minembwe kamaze igihe kirekire karangwa n’umutekano muke ushingiye ku makimbirane ashingiye ku moko, ubutaka n’imiyoborere. Abanyamulenge, bagize igice cy’Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo, bakunze gushinjwa n’andi moko kuba abimukira, ibintu bo bahakana bavuga ko ari abaturage kavukire.

Mu myaka yashize, imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yakomeje kugaragara muri aka gace, aho akenshi ivugwaho gufatanya n’indi mitwe mu bikorwa byibasira Abanyamulenge.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Wazalendo uherutse kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko uharanira kurinda igihugu, ariko ibikorwa byawo byakomeje kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, iyishinja kugira uruhare mu bitero byibasira abaturage b’inzirakarengane.

Amakuru aheruka gutangwa n’abaturage n’abari hafi y’aho imirwano ibera agaragaza ko ibitero bikomeje gukaza umurego, nubwo umubare nyawo w’abamaze kugwa utaratangazwa ku mugaragaro.

Abaturage bakomeje guhunga ku bwinshi; bamwe bahungira mu mashyamba no mu misozi, abandi bashaka kugera mu duce dufite umutekano ugereranyije. Hagati aho, hari impungenge zikomeye z’uko ikibazo cy’ubutabazi gishobora kurushaho gukomera bitewe n’uko aho bahungiye bigoye kuhagera ku miryango mpuzamahanga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba iperereza ryigenga ku byaha bishinjwa izi ngabo n’imitwe bafatanya.

Ibiri kubera mu Ndondo byongera kugaragaza ubukana bw’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, aho abaturage basanzwe ari bo bahura n’ingaruka zikomeye z’intambara.

Mu gihe nta gisubizo kirambye kiraboneka, Abanyamulenge bakomeje kuba mu kaga gakomeye, basaba ubufasha bwihuse bw’inzego za Leta n’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo ubuzima bwabo burengerwe ndetse ibikorwa by’urugomo bihagarare burundu.