Walikale: Kisimba yongeye kugenzurwa na FARDC, abaturage baguma mu gihirahiro

 

Mu teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutekano wongeye gufata indi ntera nyuma y’uko imidugudu myinshi yo mu gace ka Kisimba isubiye mu maboko y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.

Imidugudu irimo Ndumbi, Buma, Iteya, Buhaya, Mpety na Minjenje ni yo yamaze kugenzurwa n’izi ngabo, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bayivuyemo batabanje guhangana.

Amakuru dukesha urubuga rwa ACTUALITE.CD avuga ko izi nyeshyamba zavuye muri aka gace nta mirwano ibaye, bituma FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bahita bahigarurira mu buryo bwihuse.

Ku ruhande rw’imirongo y’urugamba, bivugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bimuriye ibirindiro byabo ahitwa Malemo, hafi y’agace ka Kalembe muri teritwari ya Masisi. Iyi mpinduka igaragaza ihindagurika ry’aho impande zihanganye ziherereye, ndetse igatanga icyizere cy’agahenge mu duce tumaze kwigarurirwa.

Nubwo bimeze bityo, abaturage bo muri utu duce baracyafite impungenge. Bamwe bagaragaza ko bashobora kongera kwisanga hagati y’imirwano, bitewe n’uko aka karere kamenyereye guhinduranya ibice bigenzurwa n’impande zihanganye.

Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburagira icyo butangaza kuri izi mpinduka, gusa amakuru ava mu nzego z’umutekano agaragaza ko FARDC iri gukaza ingamba zo gukomeza ibirindiro byayo muri Kisimba, mu rwego rwo kwirinda ko AFC/M23 yakongera kuhigarurira.