Ijoro ry’amarira i Ituri,ADF yishe abaturage 43, Leta ihumuriza ababuze ababo

 

Nibura abaturage 43 bishwe n’inyeshyamba za ADF mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, mu mudugudu wa Bafwakao uherereye mu bwami bwa Bandaka, teritwari ya Mambasa, mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mibare yemejwe n’urwego rw’ingabo za FARDC rukorera muri Ituri, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Mata 2026. Iryo tangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.

Uretse ababuze ubuzima , iryo tangazo rinagaragaza ko inzu 44 zatwitswe zigakongoka, imodoka yo mu bwoko bwa camion-benne igashya igakongoka burundu, ndetse na moto eshanu zikangirika bikomeye.

Ingabo za FARDC zikorera muri Ituri zamaganye bikomeye iki gitero cy’ubugome ndengakamere, zizeza abaturage ko hari ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo hahagarikwe uru ruhererekane rw’ibitero bikomeje kwibasira abasivile.

Mu magambo akomeye akubiye mu itangazo, hagaragaramo ko ibi bikorwa ari ubugizi bwa nabi bukabije, aho bavuga ko “ubwicanyi budatoranya, gusenya imitungo no kwibasira inzirakarengane, ari uguhonyora bikomeye agaciro ka muntu no kurenga ku burenganzira bwe bw’ibanze.”

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, binyuze ku muvugizi wayo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya , yagaragaje ko Leta yifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri aya mahano. Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yamaganye bikomeye uru rugomo, anizeza ko ingamba z’umutekano zikomeje kongerwa.

Yagize ati: “Turamagana uru rugomo rutagira impamvu, kandi twifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibi byago. Dufatanyije na FARDC, turimo kongera imbaraga mu bijyanye n’umutekano kugira ngo dusubize ituze no guhashya burundu aba barwanyi n’ababashyigikiye.”

Iki gitero kibaye mu gihe umutwe w’iterabwoba wa ADF-MTM/ISCAP umaze iminsi wiyongera ibikorwa byawo mu duce dutandukanye,cyane cyane ku murongo wa Kisangani,Mambasa,Bafwasende, ibintu bikomeje guteza ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage basanzwe barazahajwe n’umutekano muke umaze igihe muri Ituri.