Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana kurinda igihugu cye nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye ububiko bw’intwaro, igateza guturika gukomeye no gukwirakwiza ubwoba mu baturage bo mu Mujyi wa Bujumbura.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, mu gace ka Musaga, aho ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Base’ bwafashwe n’inkongi. Nyuma gato, intwaro zari zibitsemo zatangiye guturika, ibintu byumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi.
Igisirikare cy’u Burundi hamwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu byatangaje ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, cyatumye umuriro ukwira mu bikoresho bya gisirikare, bikaza gutera iturika rikomeye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X muri iryo joro, Perezida Ndayishimiye yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, anabasaba gukomeza gutuza, agaragaza ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo.
Yagize ati: “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bw’ikigo cya gisirikare kiri muri Zone Musaga. Turahumuriza Abarundi bose ko inzego z’igihugu zikomeje gukora ibishoboka byose mu gutabara no kurinda umutekano. Imana irinde u Burundi.”
Urusaku rw’iturika rwakomeje kumvikana mu masaha y’ijoro, aho amakuru atandukanye yagaragaje ko no mu masaha akuze, hari ibice byari bigikomeza guturika, bikomeza guteza impagarara mu baturage.
Abatuye hafi y’aho iyi nkongi yabereye bavuze ko inzu zabo zangiritse bitewe n’ibice by’ibisasu byaguye mu duce dutandukanye, harimo Kinanira 3 na 4 ndetse no muri zone Ngagara, nubwo hari intera iri hagati y’aho byabereye n’aho byageze.
Ibi byatumye bamwe mu baturage bahunga ingo zabo bajya gushaka umutekano ahandi, mu gihe abandi bagumye mu gihirahiro n’ubwoba bwinshi.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza ingano y’ibyangiritse cyangwa niba hari abantu bahitanywe n’iyi mpanuka, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyayiteye n’ingaruka zayo zose.
