Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, humvikanye guturika gukomeye mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare buri mu kigo cya gisirikare cya Musaga, bituma abaturage benshi bagira ubwoba bukabije.
Ibi byatangiye ahagana saa saba z’ijoro, aho abaturage batuye mu duce twa Musaga, by’umwihariko muri Kinanira 3, batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika rwakomeje kwiyongera mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri n’igice.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yatangaje ko ikibazo cyabereye mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare (depot) buri mu kigo kizwi nka Camp Base. Yasobanuye ko byatewe n’isanganya ry’amashanyarazi ryabaye muri ubwo bubiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi (FDNB).
Iryo turika ryateje ubwoba bwinshi mu baturage batuye hafi y’aho ryabereye, bamwe bavuga ko inzu zabo zangiritse, abandi bahitamo guhunga bajya gushakira umutekano ahandi mu mujyi wa Bujumbura.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yasabye abaturage gutuza no kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya, ivuga ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo hamenyekane neza icyateye iryo sanganya.
Urujijo n’akajagari byatewe n’iri turika byatumye mu mihanda imwe n’imwe yo muri Bujumbura hagaragara impanuka zoroheje, bitewe n’abantu bahungaga mu buryo bwihuse.
Amakuru ava mu baturage atuye hafi y’aho byabereye agaragaza ko ibisigazwa by’ibyaturitse byageze no ku mazu yo mu duce twa Kinanira 3 na Kinanira 4, bikangiza bimwe muri byo.
Abayobozi b’igisirikare basabye abaturage kwirinda kwegera aho byabereye, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza bikomeje gukorwa.
Iki kigo cya gisirikare cya Camp Base kiri hafi ya gereza nkuru ya Mpimba ndetse no mu gace gatuwe cyane, ibintu byatumye ubwoba burushaho kwiyongera mu baturage.
Nubwo habaye guturika gukomeye n’umuriro mwinshi, kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yaba yahitanywe n’iri sanganya cyangwa ngo akomereke bikomeye, ariko iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’ingaruka zabyo.
