Abasirikare 715 b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) basoje imyitozo yihariye yo kurwanira mu mashyamba, bari bamaze iminsi 41 bayihabwa n’Ingabo z’u Bufaransa.
Iyi myitozo yasorejwe mu muhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma, aho abayitabiriye bagaragaje ubumenyi bushya bungutse, by’umwihariko mu bijyanye n’amayeri yo kurwanira mu mashyamba akomeye.
Ni imyitozo ifatwa nk’intambwe ikomeye mu bufatanye bwa gisirikare hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bufaransa, aho impande zombi zigaragaza ubushake bwo kurushaho gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw’ingabo.
Intego nyamukuru yari ukongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi mu bice byiganjemo amashyamba, dore ko ari yo agaragara henshi ku butaka bwa RDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Ku ruhande rw’u Bufaransa, iyi myitozo igaragaza icyerekezo gishya cyo gushyigikira RDC mu bijyanye no guteza imbere imitwe yihariye ya gisirikare, irimo n’amatsinda yihugura mu ntambara zo mu mashyamba.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano, aho ingabo za leta zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.
