Mu Mujyi wa Kigali, hari inkuru itanga icyizere ku bashakanye bafite ibyiciro bitandukanye bya Virusi itera SIDA, igaragaza ko urukundo, ubumenyi n’ubwitange bishobora gutsinda ubwoba n’ivangura.
Janvier Igabe na Josiane Tuyishimire ni umugabo n’umugore babana mu Karere ka Gasabo, bafitanye abana babiri b’abakobwa. Igabe nta Virusi itera SIDA afite, mu gihe umugore we Tuyishimire abana na yo. Nubwo bimeze bityo, bubatse urugo rufite amahoro, bakura icyizere mu bumenyi n’ubufasha bw’inzego z’ubuzima.Inkuru yabo yatangiye muri Mutarama 2020, ubwo Igabe yinjiraga muri salon yo kogosha umusatsi muri Kigali, akahabona umukobwa mwiza witwa Josiane Tuyishimire. Yagize amatsiko yo kumumenya no gutangira umubano na we. Ariko akigera mu kiganiro, Tuyishimire yahise amubwira ko abana na Virusi itera SIDA.Igabe yagize ati: “Yahise ambwira uko ahagaze, bituma ngira ubwoba cyane. Ntabwo nari byinshi kuri Virusi itera SIDA kandi sinari narigeze menya umuntu ubana na yo. Ariko nari nzi neza ko nashakaga kumarana na we ubuzima bwanjye bwose. Nakunze ukuri kwe, n’uko yari umunyakuri, mwiza kandi ugira umutima mwiza.”
Nyuma y’igihe gito, bombi biyemeje gukomeza umubano wabo, nubwo bari bazi ko bakeneye ubumenyi bwihariye.
Nyuma yo gushyingirwa mu 2021, aba bashakanye bahisemo gushyira inkuru yabo kuri YouTube, bashyiraho na nimero za telefone zabo, bashaka inama zijyanye n’uko abashakanye bafite ibyiciro bitandukanye bya Virusi itera SIDA bashobora kubana batekanye.
Ibyo byatumye bamenyana n’ihuriro Rwanda Network of People Living with HIV (RRP+), ribahuza n’abaganga n’impuguke zikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima [Rwanda Biomedical Center (RBC)].Ni ho Igabe yamenyeye PrEP – umuti unyobwa buri munsi n’abantu badafite Virusi itera SIDA, ukabafasha kwirinda kwandura. Yagize ati: “Ntabwo nari nzi neza igihe nzawunywera n’uko ukora neza, ariko kubera urukundo nari namaze gufata icyemezo cyo kubana nawe.”
Igabe na Josiane batangaje ko bamaze umwaka wose bakundana birinda imibonano mpuzabitsina, kubera kwitwararika no kwirinda ibyago.
Binyuze mu biganiro n’amahugurwa bahawe na RRP+ n’abaganga b’inzobere, bamenye neza ibyerekeye imiti igabanya ubukana bwa virusi (ARVs) no gupima ingano ya virusi mu maraso.Bamenye kandi PrEP ndetse n’ihame rya U=U (Undetectable = Untransmittable), risobanura ko iyo umuntu ufite Virusi itera SIDA ayifata neza, virusi igera ku rwego ruto cyane aho iba itagishobora kwanduza undi.Igabe yagize ati: “Icya mbere abaganga badushishikarije ni disipuline. Umugore wanjye agomba gufata imiti ye mu buryo buhoraho. Inshingano yanjye ni ukumushyigikira. Nanone bambwiye ko nanjye nshobora gufata PrEP nkikingira.”
Tuyishimire yasubiye ku miti neza kandi akajya apima ingano ya virusi buri gihe. Nyuma y’ukwezi kumwe, abaganga bamubwiye ko virusi iri ku rwego rudashobora kwanduza.
Yagize ati: “Umuganga yambwiye ko ndi muzima kandi ko twashobora gukora imibonano mpuzabitsina nta kwikingira, ndetse tunategura kubyara.”Nyuma y’amezi umunani bashyingiranywe, batangiye gushaka umwana. Ubu bafite abakobwa babiri, umwe afite imyaka ine, undi afite imyaka ibiri, bombi bakaba badafite Virusi itera SIDA. Igabe ati: “Abana bacu ni bazima, umugore wanjye akomeje gufata imiti, nanjye mpimwa buri mezi atatu. Tubaho ubuzima busanzwe.”
Ubuzima bugoye bwa Tuyishimire n’ukuntu yabonye icyizere gishya
Ubuzima bwa Tuyishimire mbere yo guhura na Igabe bwari bukomeye cyane. Yandujwe Virusi itera SIDA ubwo yari afite imyaka irindwi, nyuma yo gusambanywa kenshi na se.
Yamenye ko ayifite ageze ku myaka 16, nyuma y’uko se arwaye agapimwa agasanga abana na yo. Icyo gihe yahise amujyana kwipimisha, na we basanga ayifite, ariko se amuhisha ukuri kugeza yujuje imyaka 16.Nyuma yo kubimenya, yafashe icyemezo gikomeye cyo kuva mu rugo rwa se, ajya kubana n’inshuti. Yagize ati: “Nari narabuze icyizere n’intego yo kubaho. Natangiye gufata imiti mu 2014, ariko nayihagaritse mu 2018. Muri icyo gihe nari mu kwiheba cyane, nagerageje kwiyahura inshuro eshatu.”
Mu mwaka wa 2019, yabonye ubufasha mu muryango Ndineza Organization washinzwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, umufasha gusubira ku miti no kwiyubaka mu mitekerereze. Ni bwo yahuye na Igabe mu 2020, bashyingirwa mu 202.Ubu, Igabe avuga ko umugore we yabonye impamvu yo kubaho. Ati: “Umuryango wacu ni wo umuha intego yo kubaho, kandi mpora mumwibutsa gukomeza imiti.”Tuyishimire ati: “Umugabo wanjye ni we rufatiro rwanjye. Ni umuryango wanjye. Ababyeyi banjye baracyariho ariko ntibifuza kumenya ibiri mu buzima bwanjye. We ahora ampagaze iruhande.”
Nyuma yo gushyira inkuru yabo ahagaragara, bahuye n’ivangura n’ibibazo biva mu nshuti n’abavandimwe bamwe batumvaga uko Igabe yashaka umuntu ubana na Virusi itera SIDA. Ariko yagumye ku cyemezo cye cyo kurinda umugore we n’umuryango we.Binyuze muri RRP+, bafasha abandi bashakanye bafite ibyiciro bitandukanye. Igabe ati: “Twafashije ‘Couples’ umunani gushyingirwa. Ubumenyi bugabanya ubwoba. Iyo umuntu afashe imiti neza akagera ku rwego rudashobora kwanduza, Virusi itera SIDA ntishobora kwanduza.”
Biteganyijwe ko Leta izatangiza urushinge rushya ‘lenacapavir’, rumara igihe kirekire mu kwirinda Virusi itera SIDA, mu mpera z’uyu mwaka. Igabe avuga ko ruzamufasha n’abandi bantu badafite virusi, bityo rukagabanya n’ivangura rijyanye no kunywa imiti buri munsi.
Inama z’impuguke ku bashakanye bafite ibyiciro bitandukanye
Dr Jean Claude Kwizera, impuguke mu kwita ku bantu bakuru babana na Virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko intambwe ya mbere ari ugutangira no gukomeza gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi (ART) nta kudohoka.
Ati: “Gufata imiti neza bituma virusi igabanuka igakomeza kuba ku rwego rudashobora kwanduza. Ibi ni byo shingiro rya U=U.”Yongeyeho ko gupima ingano ya virusi buri mwaka, kwipimisha kenshi, gukoresha agakingirizo igihe bikenewe, no gufata PrEP ku muntu utarandura ari ingenzi cyane.Yasobanuye ko kuganira nk’abashakanye, gutegura neza iby’imyororokere no kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bifasha kubungabunga ubuzima bw’igihe kirekire.
Inkuru dukesha The New Times
