Abantu benshi bakomeje gupfira mu mirwano ya FARDC na M23

 

Imirwano ikomeye yahuriyemo ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, yahitanye abantu batatu barimo abasivile, abandi batanu barakomereka bikomeye mu mujyi wa Kamanyola uhana umupaka na Bugarama muri Rusizi.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abishwe n’ibisasu byarashwe n’ihuriro rya leta barimo umugabo, umugore, n’abana batatu bakomerekejwe.Abatuye muri ibi bice bavuga ko n’inzu zabo zasenywe n’ibisasu, ndetse umuvugizi wa AFC/M23, Kanyuka akagaragaza ko byakozwe n’ingabo za Leta anashinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kwibasira abaturage.

Ni mu gihe izi mpande zombi ziri mu mirwano guhera ku wa Kabiri zikomeje gushinjanya gutangiza imirwano.

Abayobozi ba AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Kanyuka batangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo n’u Burundi ari zo zatangije ibitero mu misozi ya Kaziba, Katogota na Lubarika.Ku rundi ruhande, FARDC ibinyujije mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda ariyo yateye ibirindiro bya FARDC igamije guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Washington na Doha.

Ibi bitero bibaye mu gihe dipolomasi mpuzamahanga irimo kongera imbaraga mu gushaka ituze mu Burasirazuba bwa RDC ariko imikoranire y’udutsiko twitwaje intwaro na Leta ikomeje gukoma mu nkokora inzira y’amahoro.