Ibyatangajwe nyuma y’ impanuka yahitanye abantu bane nibyo barimo bakora mu Mujyi wa Kigali .

Mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu bane ahazwi nka Peyaje  aho bikekwa ko yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yagonze abantu, atari yakamenyera gutwara ikinyabiziga n’imihanda, dore ko yari amaranye uruhushya ukwezi kumwe gusa .

Ni impanuka yabereye mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati werecyeza ahazwi nko mu kanogo, aho iyi modoka yagonze izindi n’abantu.Umushoferi wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento, bivugwa ko yageze muri uyu muhanda, akanyura mu cyerekezo kitari icye kuko igice kimwe cyari cyafunzwe, ari na bwo yagonganga ibinyabiziga byari biri mu cyerekezo cyabyo, ndetse n’abaturage bari mu mirimo yo gukora umuhanda.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima, mu gihe hari n’abandi bakomeretse bikabije.Umwe mu baturage, avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoze impanuka, yinjiye mu muhanda bari bafunze, bigaragara ko yari ataramenyera imihanda no gutwara ikinyabiziga.Ati Yageze muri Feu rouge, ahageze asanga abantu bari kwambuka barabisikana, umushoferi aragenda agonga izindi modoka n’abantu bane, abandi babiri barakomereka, bane muri bo bahise bapfa ako kanya, abandi babajyana kwa muganga.”

Mugenzi we na we yagize ati Iriya modoka yaturutse haruguru iri kwiruka cyane, niba yari yabuze feri ntabwo mbizi, ageze aho umuhanda bawufunze bamuhagaritse yanga guhagarara, arakomeza.”Undi na we yagize ati “Urebye n’umuhanda ashobora kuba atari awumenyereye kuko perime ye basanze yari imaze ukwezi kumwe. Abakoraga mu muhanda, ni bo bahise bapfa, hapfuye bane, undi wari ugiye muri ambulance na we ahise apfiramo, abandi bagiye kwitabwaho, ariko ntabwo tuzi niba bari bubeho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi modoka yakoze impanuka, yari ivuye mu mujyi yerecyeza mu kanogo.Ati “Umushoferi wari uyitwaye, ageze muri feu rouge z’aho bakunda kwita Payage, kubera ko umuhanda wari ufunze hari abari gukora umuhanda hepfo, hari hari icyapa kimubuza gukomeza hari n’abapolisi, we rero kubera umuvuduko yari ariho n’ibindi tutaramenya turacyakomeza dukora iperereza ngo turebe, yanyuze mu cyerekezo cy’izizamuka ni ukuvuga Sens Unique, ni umuhanda atagombaga kunyuramo, aramanuka aragenda ni bwo yagongaga abo bantu bari mu kazi batunganya umuhanda, bane bitaba Imana.”

SP Kayigi avuga kandi ko hari n’abandi babiri bari muri aka kazi bakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse umushoferi wari utwaye iyi modoka akaba yanagonze izindi modoka ebyiri yasanze muri feu rouge, akazogonga, na zo zakomerekeyemo abantu babiri ariko bidakanganye.Uyu wari utwaye iyi modoka yahise afatwa atabwa muri yombi, mu gihe imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bajyanywe mu Bitaro binyuranye mu Mujyi wa Kigali.