Jean de Dieu Ndacyayisenga, umuramyi n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, yatumwe n’inyota yo kubona ubuzima bw’umukirisitu bushingiye ku kuri no ku mibereho ifatika ya buri munsi. Uru rugendo yarutangiye nyuma yo kwakira Kristo mu 2001, maze imyaka y’ubukirisitu imubera ishuri rikomeye ry’ubumenyi, ubunararibonye n’impinduka zifatika.
Imbarutso y’urugendo: Guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bwa buri munsi
Ndacyayisenga asanga akenshi ubutunzi buri mu Kristo budakoreshwa mu buryo butanga icyubahiro ku Mana no ku buzima bwa muntu.
Yagize ati:“Bikenera ko ivugabutumwa rihuza n’ubuzima busanzwe. Iyo umukirisitu afite ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana no kumenya uko isi ikora, aba umuntu wuzuye mu mico, imyitwarire n’imikorere.”
Intego ye ni ugufasha abantu gusobanukirwa ko ubuzima bwo mu mwuka budatandukana n’imibereho isanzwe; ko kandi guhuza ibyo byombi ari byo bituma umuntu aba indashyikirwa mu kwitwara n’uko abaho.
Imbogamizi zikigaragara mu kwamamaza ubutumwa
Mu rugendo rwo kugeza ubutumwa ku bantu, avuga ko imbogamizi zigaragara zirimo:
Kubura umwanya bitewe n’inshingano zinyuranye, bigatuma rimwe na rimwe atinda gusohora ibiganiro.
Indagagaciro z’isi zishingiye ku nyungu, aho usanga abantu bakururwa n’ibiyobya uburenganzira cyangwa ibitagira umumaro, mu gihe we avuga ibyubaka, biteza imbere umuryango nyarwanda nahandi ku Isi kandi bihesha Imana icyubahiro.
Nyamara ibi ntibimuca intege, kuko ahamya neza ko ababikora atari benshi.
Uko yemeza ko inyigisho ze zifite ireme n’akamaro
Ibiganiro byatangiye byita ku:
Ibyanditswe Byera (Bibiliya)
Ubumenyi n’ubunararibonye bwe mu rugendo rwa gikirisitu
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abandi
Kuhuza Ijambo ry’Imana n’imirongo y’iterambere nka SDGs 2030, Africa Agenda 2063, na Vision 2050
Avuga ko ibi bituma umukirisitu abaho afite amakuru ahagije amufasha kuba urugero rwiza mu muryango, mu kazi no mu mibereho rusange.
Impinduka zagaragaye ku bantu n’imiryango
Inyigisho ze zakoze ku buzima bwa benshi mu buryo bukomeye. Zibanda cyane ku:
Kwongera ubumenyi mu by’Imana
Gukurikiza inama z’ubuzima busanzwe
Kwiyubaka mu marangamutima, mu kwizera no mu bikorwa
Gushaka intego no kuzigeraho binyuze mu myitwarire myiza
Umuryango we ubwawo uvuga ko watangiye kubona impinduka zifatika mu buryo babaho no mu mibanire yabo n’abandi.
Uko yakira ibitekerezo by’abamukurikirana
Nubwo adafite umubare munini w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, abamumenya bavuga ko ibiganiro bye bibafasha, bakanamusaba kudacika intege. “Abantu benshi batubwira bati ‘courage’, kandi bahora biteguye kumva andi magambo y’ubwenge. Icyo cyonyine kirahagije kuduha imbaraga.”
Ubutumwa bwe ku bafite inyota yo kumenya ibyo akora
Ndacyayisenga asaba buri wese:
Gukurikira ibiganiro bye kuri YouTube: AMAVIA TV
(Kora subscribe kugira ngo uhabwe amakuru mashya buri gihe)
Kumukurikira kuri WhatsApp Channel
kugira ngo ubone ubutumwa bwihariye n’amagambo y’ubwenge yanditse buri munsi.
Gutanga inkunga y’ibitekerezo, ibikoresho cyangwa ubushobozi
mu gufasha ibikorwa kugera kuri benshi.
Yongeraho ko ku bifuza kumwandikira cyangwa kumuhamagara, bakoresha:
Email :
📧 amaviahtv@gmail.com
📧 jndacyayisenga21@gmail.com
Telephone & WhatsApp :
📞 +250 788 416 350
Umwihariko wa Jean de Dieu Ndacyayisenga
Kuvuga Ijambo ry’Imana mu buryo rihindura ubuzima bwo mu mwuka n’ubusanzwe.
Guhuza Bibiliya n’ihame ry’imibereho isanzwe, kugira ngo umukirisitu abe urugero rutavangiye.
Inama z’ubuzima zishingiye kuri Bibiliya n’ubushakashatsi bwizewe.
Gutoza abantu Kwizera + Indoto + Ibikorwa.
Gutumira abantu kuvuga amagambo meza ku buzima bwabo, akubaka amarangamutima yinjiza mu bikorwa by’indashyikirwa.
Kubafasha kubaho mu gaciro Imana yagennye kuva isi itararemwa.
Icyo ateganyiriza abakunzi be
Umwaka utaha wa 2026 uzaba ari umwaka udasanzwe kuko abakunzi be bazabona ibiganiro bitandukanye byiza bizabafasha kugirango ubuzima bwabo burusheho kumera neza. Ndacyayisenga yizeje abakunzi be ko ibiganiro bitazongera gutinda nkuko byatinze mu iminsi ishize kandi ko ari umwaka wo gukora cyane. Ijambo ry’ubwenge n’ubuhanga, kungurana inama z’ubuzima n’ijambo ry’Imana rihujwe n’ubuzima bwa none bizakomeza kubagereraho igihe.

UMVA HANO IKIGANIRO AHERUTSE GUSOHORA
