FARDC yaraye yisubije umujyi ukomeye muri Congo uwambuye M23, nguko uko imirwano imeze

 

Kuri uyu wa  Mbere wa tariki 24 Ugushyingo 2025,  ingaboza za Repbulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) bafatanyije n’indi mitwe bahuje imbaraga irimo  Wazalendo bagerageje   kwisubiza  umujyi wa Buhimba.Ni umujyi uherereye muri Gurupoma ya Waloa Yungu (muri Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wigaruriwe  na M23  mu Cyumweru dusoje.

Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje ubwo iyi nkuru yandikwaga rwari rukiri kumvikana i Buhimba, aho ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa barimo FDLR, zagabye igitero kigamije kwirukana inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi.

Amakuru  atangwa nabari ku kibuga cy’imirwano  yemeza ko ibintu bikimeze nabi muri kariya gace.Ku rundi ruhande umutwe wa M23 ukomeje kwicuma wigira imbere  aho nanone mu ijoro ryakeye amakuru yemeza  ko  wigaruriye agace ka Kilungutwe ko muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni mu mirwano AFC/M23 yafatiyemo intwaro nyinshi. Usibye Kilungutwe, AFC/M23 yanafashe agace ka Kimbili ko muri Teritwari ya Shabunda aho ingabo za Kinshasa zari zimaze icyumweru zihungiye.Ifatwa rya Buhimba rifungurira  AFC/M23  inzira igana Kimua na Ntoto, indi mijyi ibiri  ikomeye  yo muri kariya gace igifitwe n’ingabo za Leta ndetse na Wazalendo.

Umuhanda wa Kimua–Ntotola uhuza n’umuhanda wa Walikale–Goma unyura i Ngora, kilometero 12 uvuye hagati ya Walikale, ndetse unyura Karete na Musenge ku muhanda RN3 uva i Mera hafi ya Ntoto unyuze Malembe.Imiryango ya sosiyete sivile yo muri Walikale irasaba inzego zishinzwe umutekano kongera ingufu mu kurinda inzira inyeshyamba ziri gukoresha mu kugota umujyi wa Walikale.

Kwigarurira  Walikale  kwa M23  byayiha  kwerekeza kuri Kisangani banyuze Lubutu mu ntara ya Maniema. Abaturage  basaba ko ingabo z’igihugu zashyira imbaraga mu bitero  mu rwego rwo kubuza izi nyeshamba kwigarurira ibice bini by’igihugu.