Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Enock, yashyize hanze indirimbo nshya yise “HOZANA”, aho yafatanyije na Mubogora, umuramyi uzwi ku ijwi rye ritanga ihumure n’ubutumwa bushimishije.
Indirimbo “HOZANA” itanga ubutumwa bw’amahoro n’umunezero biva ku byo Yesu yadukoreye ku musaraba, aho abantu bahabwa imbabazi n’ubugingo bushya. Iributsa ko urukundo rwa Yesu ruhindura ubuzima, rukadutera kumuririmbira no kumushima aho turi hose.
Umuhanzi Enock ubwo yaganiraga na Kglnews avuga ko igitekerezo cyo gukorana na Mubogora cyari kimaze igihe mu mutima we, kandi ko igihe Imana yateganyije kigeze. Yagize ati:
“Igitekerezo cyo gukorana na Mubogora cyari kimaze igihe mu mutima wanjye. Ubwo namwumvishaga indirimbo itangiye gukorwa, yarayikunze, yumva ko ari ubutumwa twafatanya kugeza ku bantu benshi. Ndashimira Mubogora ku bwo kumvira Umwuka Wera no kwakira iki gitekerezo mu mutima mwiza.”
Enock yasabye abafana be gukomeza kumushyigikira mu masengesho no gusangiza abandi iyi ndirimbo nshya, kuko ubufasha bwabo butuma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi. Yagize ati:
“Ubufasha bwanyu mu masengesho no mu gusakaza ibihangano byacu bidufasha kugera ku mitima myinshi. Imana ibahe umugisha.”
Indirimbo “HOZANA” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi biteganyijwe ko izakomeza gufasha abantu kubona amahoro, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo mu buzima bwa buri munsi.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ” HOZANA ” ENOCK YASHYIZE HANZE ARI KUMWE NA MUBOGORA
