Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika ya NYU bwagaragaje ko kugira isuku nke yo mu iknwa byongera ibyago byinshi byo kurwara indwara ya kanseri y’ urwagashya binyuze mu macandwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 bakurikiranywe mu gihe cy’imyaka icyenda bugaragaza ko abantu batitaga ku isuku yabo yo mu kanwa basanze hari bacterie bafite zifite aho zihuriye na kanseri y’urwagashya.Dr Richard Hayes uri mu bayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko kugira isuku mu kanwa bitadafasha kurinda amenyo gusa, ahubwo biri no mu birinda kanseri.Ati “Birasobanutse kurenza mbere ko koza amenyo bitazakurinda indwara zibasira amenyo gusa ahubwo bizanakurinda kanseri.”
Ubu bushakashatsi bwakoresheje abantu basanzwe barwaye kanseri n’abandi batayirwaye, basanga abafite kanseri bafite na bacterie mu kanwa zitandukanye zifite aho zihuriye na kanseri.
Prof. Jiyoung Ahn uri mu bayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko babonye ubwoko burenga 15 bwa bacterie zitera ibyago byo kurwara kanseri.Ati “Binyuze mu kumenya bacterie umuntu afite mu kanwa byakorohereza abaganga kumenya abakeneye gusuzumwa kanseri y’urwagashya mbere kurenza abandi.”
Icyakora si isuku nke yo mu kanwa ishobora gutera kanseri y’urwagashya kuko ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri cyo mu Bwongereza, Cancer Research UK, kigaragaza ko 22% y’iyi kanseri iterwa no kunywa itabi, 12% igaterwa n’umubyibuho ukabije.
Kanseri y’urwagashya ni imwe muri kanseri mbi kuko idakunze kwerekana ibimenyetso ndetse nibura yica abantu ibihumbi 10 buri mwaka.Ubushakashatsi buvuga ko hatagize igikorwa kare, iyi kanseri mu mwaka wa 2040 izaba yariyongereye ku buryo yica abarenga ibihumbi 200 ku mwaka.
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS.COM