NYARUGURU: Abatubuzi b’imbuto z’ibirayi barifuza green house mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro wabo.

 

Byagarutsweho mu inama isoza icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa yahuje abayobozi bakuru, imiryango nyarwanda n’imiryango mvamahanga ikorera mu karere ka Nyaruguru ku wa 20 Kamena 2025.

Akarere ka Nyaruguru, ni kamwe mu turere duhinga ikiribwa k’ibirayi ku buso aho uyu mwaka wa 2024/2025 cyahinzwe kuri hegitari 9,236 zivuye kuri 9000. Bigaragara ko ubuso bwiyongereye bwaturutse ku materasi ndinganire yakozwe. Hakaba hakenewe imbuto ingana na toni 18,472 gusa imbuto yose ikenerwa mu Karere ntirabasha kuboneka.

Kugeza ubu, muri aka karere hari abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bangana na 29 harimo abatubura ku buso bunini gusa uyu mwaka abatubuzi b’imbuto yibirayi bakomeje kwiyongera.

Aba batubuzi batuburira mu buso bungana na hegitari 209 uyu mwaka hiyongereyeho 16 batangaje ko ubuso bwiyongerere bwaturutse ku batubuzi bashya ndetse n’ubutaka Leta yatije urubyiruko mu murenge wa Ruheru.

Imbuto ituburirwa mu Karere buri mwaka yavuye kuri toni 1812 igera kuri 2,148 gusa nayo bigaragara ko idahagaije nk’umusaruro nkenerwa.

Mu rwego rwo gufata neza imbuto y’ibirayi, mu karere hari ibigega by’imbuto y’ibirayi 8 hiyongereyeho ikindi kimwe kirimo kubakwa, hari kandi Greenhouses 2 zubatswe, imwe isanzwe mu Murenge wa Nyabimata yubatswe kandi ikoreshwa na ADENYA,indi yubatswe mu Murenge wa Rusenge na Good Neighbors zituburirwamo imbuto y’ibirayi (vitroplants). Ni mu gihe harimo gukorwa inyigo yo kubaka indi greenhouse imwe yunganira izi zamaze kubakwa.

Kugira ngo aka Karere gashobore kugera ku ntego yo kwihaza ku mbuto hatangajwe ko hakenewe byibura ibindi bigega by’imbuto y’ibirayi bigera kuri 15 na green houses 4 zo gutubura imbuto y’ibirayi ndetse no kongera ubushobozi bwa green houses bafite kugira ngo kwihaza ku mbuto z’ibirayi bigerweho ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr MURWANASHYAKA Emmanuel, yatangaje ko muri aka karere bageze ku kigero cya 14% mu buryo bwo kwituburira imbuto y’ibirayi y’indobanure ifite ubushobozi bwo kwera mu mirenge yose y’aka Karere kandi ko abahinzi benshi bahagurukiye guhinga iki gihingwa akaba ari muri urwo rwego bakeneye kongera abatubuzi n’inzu zo kubitunganyirizamo kuko bigaragara ko imbuto zikiri nke. Yagaragaje ko biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati: “Mbere byari bizwi ko ibirayi byera mu mirenge yegereye kuri pariki ya Nyungwe ariko ubu siko biri kuko igihingwa k’ibirayi cyera mu mirenge yose 14 igize aka karere, nyuma y’uko abaturage bamaze kubona ibyiza byo guhinga ibirayi barabishishikariye tugira ikibazo cy’abatubuzi bake n’inzu zifashishwa muri iki gikorwa kugeza ubwo muri iki gihe dukeneye inzu z’irerero ry’imbuto (green house) icyenda (9) gusa k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa ubu muri gahunda dufitemo enye (4) ariko nazo ntizihagije turakomeza kwagura ibikorwa gahoro gahoro kugeza tugeze ku kigero kifuzwa.”

Yatangaje kandi ko bari gukangurira amakoperative y’abahinzi b’ibirayi kuba abatubuzi kandi ko ku bufatanye na RAB batangiye kubahugura ku buryo bamwe bamaze kubona ibyemezo by’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative.

 

Ubuyobozi w’ aka Karere Dr MURWANASHYAKA Emmanuel, yatangaje ko muri aka karere bageze ku kigero cya 14% mu buryo bwo kwituburira imbuto y’ibirayi y’indobanure.

 

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru bari bitabiriye iyi nama barebera hamwe aho iterambere ry’ aka Karere rigeze nibyo bagomba kongeramo ubutaha.