Mu Karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kiyombe, haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 65, wishe umugore we n’ abana babo babiri , nawe ahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
Amakuru mu bishwe harimo umugore wari ufite imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka 19 witwaga Maniriho Gilbert na Tuyishimire Jeanne D’Arc wari ufite imyaka 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yavuze ko uyu Umugabo ariwe nyir’urugo yishe umugore we n’abana babo babiri, umwana umwe ntabwo yari akiga undi yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.
Gitifu Akwasibwe yakomeje avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ngo kuko kugera aho umugore yanga ko baryamana hari byinshi batumvikanagaho.Ati “ Abaturage twabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse imiryango babona ibanye nabi bakabitubwira kugira ngo tuyiganirize hakiri kare, ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe, umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.’’
Amakuru atugera avuga ko inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bose bari ahabereye ibi byaha kugira ngo hakorwe iperereza