Ese koko Yuda Iskariot Yaje muri Rayon Sport mu ishusho ya Omborenga Fitina?

Myugariro w’ikipe y’igihugu na Rayon Sport aravugwaho kugambanira ikipe ye kubw’ibyo yemerewe na bamwe mubantu ba hafi ba APR FC ko azongera agahabwa amasezerano muri iyikipe yamwirukanye nabi.gusa benshi mubafana bakibaza niba uyumukinnyi yaba yaraje muri iyikipe mu ishusho ya Yuda Iskariot aho gukina akaza kugambana.

Ibi bije nyuma yuko hari amakuru yagiye hanze atangajwe na bamwe mubakunzi ba Rayon Sport bakavuga ko uyumukinnyi ngo yaba yaragambaniye ikipe ye yakinagamo ya Rayon Sport maze agafata amabanga y’akazi (ibyavugiwe ahategurwaga umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro) maze akabitanga ku ikipe ya APR FC kugirango ize koroherwa no gutsinda uyumukino nkuko byanagenze koko iyikipe y’ingabo ikaza gutsinda uyumukino biyoroheye cyane.

Abavuga ibi bavuga ko uyumukinnyi usanzwe akina yugarira aciye kuruhande rw’iburyo yaba yarakoresheje ubutumwa bwa what’sup maze akamenyesha uwo bari guhanga amayeri yose y’umutoza w’ikipe ye kugirango byorohere uwo bari bahanganye kumutsinda nkuko byanagenze. abavuga ibi kandi bavuga ko uyumukinnyi yaba yarabikoze nyuma yuko bamwe mubantu bahafi bo mu ikipe ya APR FC ngo bamaze kumwemerera ko bagiye kongera kumugura bityo ko byaba bigayitse aramutse asubiye mu ikipe yahozemo akayisubiramo ntagikombe nakimwe yatwaye bityo ko yagombaga gufasha iyikipe nibura kubona igikombe.

Benshi rero bakavuga ko ibyo bari kubona bidakwiriye ndetse nk’umukinnyi mukuru atakabaye yemera gukora bene nkayamakosa yo kwigaragaza nkutifuriza ikipe akinira ahubwo akigaragaza nkufatanyije n’uwo bakabaye bahanganye arinabyo benshi bashingiraho bavugako bisa nkuko yuda iskariot yigaragazako arikumwe nizindi ntumwa nyamara akajya agambanira umukiza.