Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2025 , nibwo inkuru y’ inshamugongo y’ umvikanye mu Rwanda bitewe n’impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’ abantu babiri abandi barindwi barakomereka ku buryo bukomeye.
Nk’uko amakuru abivuga ngo abantu babiri bapfuye abandi barindwi barakomereka mu impanuka y’ imodoka eshatu yabereye mu muhanda uva i Kigali werekexa i Musanze ahansiw nka Kanyinya.
Nk’uko amakuru atugeraho avuga ko iyi impanuka yatewe n’ imodoka 3 zagonganye ,imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi yari itambutsweho n’iyo Vigo.
Ngo iyo modoka yanyuze ku yindi n’umuvuduko mwinshi, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.
SP Kayigi Emmanuel,Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gutwara ku muvuduko urenze uwagenwe.Ati “Icyateye impanuka ni Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya. Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk’uwo no kunyuranaho ahatemewe.”
Ngo usibye babiri bari muri Vigo bapfuye, barindwi bakomeretse barimo babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.
Soma indi nkuru bifitanye isano:Ese kubera iki abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota hazajya gahenderwa ku ki? Ibyatangajwe n’ Inama y’ Abaminisitiri