Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Wabyitwaramo gute usanze uwo ukunda yikundira abandi?

 

Ikibazo cyacu kiragira giti? Ese usanze uwo ukunda wa w’undi watakajeho ibintu byose ugasanga yikundira abandi kandi igihe cyari kigeze ngo mu bane?

Buriya nyuma yo kubabazwa cyane mu rukundo ndetse inkuru nyinshi zigahora zisumburana mu matwi yacu,abantu benshi basigaye batinya gutinyuka kuvuga amarangamutima yabo mu gihe bafite nabo bakunda? Ese biterwa ni iki? Muze tuganire hano Kglnews.com.

Gusa rero ibyo si ikibazo nk’ igihe wakunze umuntu gusa guhuza na we bikaba byarakubanye ingutu ,nibyo byadusunikiye gutanga zimwe mu nama zagufasha igihe usanze uwo ukunda akunda abandi cyangwa se aramutse yarafashwe ni bwo bigora cyane ariko nkwijeje ko ukirikije izi ngingo ushobora kunesha ugushaka k’ umitima wawe ,ntubure amahoro cyane.

1.Reba ikintu kinezeza umubiri wawe mu gihe wahuye n’ uwo mutego: Aha akenshi iyo umuntu avuze ibinezeza cyangwa se ‘ hobbies ‘ mu ndimi z’ amahanga ,bivuze ko ari wa mwanya wawe ujya ufata haba mu masaha atari ay’ akazi cyangwa igihe cyo kuruhuka ukaba wakina imikino itandukanye,ni bwo rero umuntu aba akeneye uwo kuba hafi ye cyangwa se uwo bafatanya kwidagadura ndetse no kuruhuka.

Muri iyi minsi rero uramutse ufite umuntu wakunze kandi ubona nta buryo ufite bwo kumwigarurira mu gihe ubonye umwanya wo kumutekerezaho ako kanya icyo ukora ni ugushaka uburyo wahura n’ inzindi nshuti zawe mukaba mwajya mu mukino itandukanye ku buryo bituma udatekereza cyane wa muntu umutima wawe uhora ukubaza buri kanya.

2. Byakire hakiri kare mu gihe ubona ntacyo wabihinduraho: Burya akenshi usanga twe nk’ abantu dukunze kugira kamere yo kutemera guheba ibyadusize ,ariko burya uburyo bwiza bwadufasha igihe ubona nta kintu uri buhindure ku kintu cyangwa se ku muntu wowe hindura inzira hanyuma na wa muntu umusige mu nzira ye,nzi neza ko uzagera ku yindi ntambwe n’ ubwo biba bigoranye cyane. Iga kwakira ibintu kuko ugomba kubyakira kandi kuko ubona ko ari byo bushoboka ibinyuranye nabyo bikaba ari uguta igihe cya we.

3.Burya umukunzi mwiza umuhabwa n’ Imana: Burya ku muntu wemera Imana ,azi neza ko umukunzi mwiza umuhabwa n’ Imana ari nayo mpamvu twe dukwiye gusenga tukishyira mu mutuzo hanyuma ugategereza umukunzi wawe aho kurarikira uw’ abandi.

4.Ujye ukunda kuvugana cyane n’ inshuti ze za hafi:

Aha Wlwenda bamwe mwakwibaza muti ni gute waba ubona umuntu ukunda byararangiye udashobora kumugeraho warangiza ukajya kwiyegereza inshuti ze?

Ukuri ukwiye kumenya ni uko za nshuti ze uzajya uzibaza uti se uyu muntu ateye ate? imico ye imeze gute? .. ku buryo bizagufasha kumumenya neza kuko akenshi adakwiriye kugukurura kuko wenda imico ye utayikinze.

Izi rero ni zimwe mu nama zagufasha gusa hari n’ inzindi nyinshi ni bwo tuba twaguhitiyemo iz’ ingenzi muri zo ari nayo mpamvu munsi y’ iyi nkuru hari ahagenewe gutangira ibitekerezo bivuze ko uramutse ufite ikindi gitekerezo cyangwa izindi ngingo wakongeraho wakigaragaza n’ abandi bakaboneraho ubundi tugakomeza kubaka umuryango Nyarwanda.

Related posts