Urukundo ni rwiza cyane kandi ruraryoha, ni amwe mu marangamutima ashobora guhindura ubuzima bwawe mu buryo bwiza ,ariko na none rushobora kugukoresha amakosa akomeye. Ni ubwo ari ibisanzwe gushaka gushimisha umukunzi cyangwa kurinda urukundo rwanyu ,hari amakosa amwe aganisha ku ngaruka zikomeye.
Hifashishijwe inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Happy Family igaragaza amakosa akomeye cyane utagomba gukora kubera urukundo:
Ugomba kuba uwo uri we ,ukareka kubaho ubuzima bwawe ushishikajwe no gushimisha umukunzi wawe ,banza wite ku marangamutima yawe: wibuke ko urukundo rugomba kukuzamura aho kukumanura ,rugomba gutuma wumva uri uw’ agaciro. Ntabwo rero ugomba gukoreshwa mu rukundo ,ahubwo komera ku ndangagaciro zawe ,wubahe umukunzi wawe,mwubahane hagati yanyu,kandi mwite ku kubaka umubano utagize uw’ ubangamira muri mwese.
Ikindi kandi kuba ufite umukunzi ntibikuraho ko ufite inshuti , abavandimwe, n’ ababyeyi ,ntugomba kwibagirwa aba bose kubw’ urukundo.Ni byiza kumarana n’ umukunzi wawe umwanya munini, mu kurushaho gusabana no kumenyana bihagije,ariko mbere y’ uko aza wari usanzwe ubayeho kandi hari abantu bandi bari mu buzima bwawe. Urukundo rero ntirugomba kukwibagiza abandi bantu, kuko nabo bari mu bagize ubuzima bwawe kandi ni ingenzi kuri wowe. Mu rukundo ,buri wese yifuza gushimisha umukunzi we,akamwitaho ndetse akamugaragariza urukundo mu buryo bwese bushoboka. Nyamara ntugomba guhangayikwa no gukora buri cyose umukunzi wawe ashaka kugira ngo umwereke ko uri umukunzi mwiza, guhora ushaa kwemeza umukunzi wawe bishobora kuvamo gutanguhwa mu gihe usanze uburyo wamwitagaho ugerageza kumushimisha we atari abyitayeho.
Irindi kosa ugomba kwirinda gukoreshwa n’ urukundo ni ukureka umuntu arenga imipaka atagomba kurenga mu buzima bwawe:Uko waba ukunda umuntu kose, ugomba kumenya ko ufite ubuzima bwawe na we akagira ubwe, ni wowe rero ufite inshingano zo kwita ku bwawe, umukunzi wawe agomba kukubaha , akubaha ababyeyi bawe, akazi kawe , amarangamutima yawe ,n’ ibindi bigize ubuzima bwawe. Kuba umukunzi wawe yarenga kuri ibi byose, warangiza ukabyirengagiza kubera urukundo ni ikosa rikomeye cyane ,utagomba gukora mu buzima.