Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Congo nyuma yo gutsindwa na M23 bagiye kwitabaza urubyiruko rw’ iki gihugu.

 

Nyuma y’ uko umutwe wa M23 wigaruriye Goma,kuri ubu amakuru ahari ni uko mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igikorwa cyo kwandika urubyiruko rw’ ifuza kujya guhangana n’ uyu mutwe wigaruriye Goma.

Iki gikorwa cyo kwandika uru rubyiruko rw’ abakorerabushake cyashyizwemo imbaraga na Minisitiri w’ Ubutegetsi mu Ntara ya y’ Amajyepfo , Albert Kahasha uzwi nka Foka Mike, gitangirizwa ku kibuga cya Funu muri Komine ya Kadutu, ibihumbi by’ urubyiruko bitibariye iki gikorwa biyemeje kujya gufasha igisirikare cya Congo, FARDC n’ abambari bayo bakomeje gutsindwa n’ abarwanyi ba M23 umunsi ku w’ undi.

Abasore n’ inkumi bifuza kwinjira muri Wazalendo bazahabwa amahugurwa yihuse Mbere yo koherezwa ku mirongo w’ imbere mu rugamba, gushishikariza uru rubyiruko kwishora mu mirwano biri gukorwa mu gihe umutwe wa M23 ukomeje urugendo werekeza muri Kivu y’ Amajyepfo ugana mu Mujyi wa Bukavu.I

cyashimishije Gen.Muhoozi nyuma y’ uko M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

 

Kahasha uzwi nka Foka Mike yabwiye uru rubyiruko ko nyuma yo gutsinda umutwe wa M23 ,ruzashyirwa mu gisirikare cya Congo cyangwa mu nkeragutabara. Abahagarariye Wazalendo baturutse muri Teritwari umunani zigize Intara ya Kivu y’ Amajyepfo bari bitabiriye iki gikorwa.

Related posts