Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 ,nibwo imbogo 2 zari zatorotse Pariki y’ Igihugu y’ Ibirunga ,ubundi hafatwa umwanzuro wo kuzica ngo kuko hari hageragejwe kuzisubiza muri iyo Pariki biranga ,Kandi ngo zashoboraga guteza ibyago ku buzima bw’ abaturage byatangajwe n’ Ubuyobozi bw’ iyi Pariki.

Amakuru avuga ko izi mbogo 2 zari zatorotse ku wa Gatandatu ,zikirara mu murima y’ abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, zarashwe kuri Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 , nyuma y’ uko hari hageragejwe kuzisubiza muri Pariki bikanga.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ uko izi’ mbogo 2 zishwe, zahise zishyingurwa nk’ uko bikunda kugenda ,aho ubuyobozi bwa Pariki buba buvuga ko haba hirindwa ko abaturage bazibaga bakarya inyama zazo kandi zishobora guteza ibibazo mu mubiri.

Umukozi w’ Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda ( RDB) ,akaba n’ Umuyobozi wa Pariki y’ Ibirunga, Uwingeri Prosper, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kwica izi’ nyamaswa ,mu rwego rwo kwirinda ko zateza ibyago, Kandi ko kuzisubiza muri Pariki byari byagoranye. Ati” Ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’ abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari na byo byatumye zicwa”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko igihe babonye inyamaswa zatorotse Pariki muri ubu buryo ,bajya bihutira kubimenyesha inzego kugira ngo zibabungabungire umutekano zitarateza ibyago ku buzima bwabo.

Mu bihe byatambutse ,inyamaswa nk’ izi’ zagiye zitoroka Pariki y’ Igihugu y’ Ibirunga, zikirara mu baturage ,ndetse zikanabangiriza ,aho zanatwaye ubuzima bwa bamwe muri bo.

Related posts