Ikipe ya Real Madrid yaturutse inyuma itsinda Borussia Dortumund ibitego 5-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’Irushanwa rihuza Amakipe yabaye aya mbere iwayo rya UEFA Champions League.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade y’Amateka yitiriwe Santiago Bernabeu usifurwa n’Umunya-Roumanie Istvan Kovacs kuir uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.
Borussia Dortumund yatangiye neza bitewe no kudahagarara neza kw’abakinnyi ba Real Madrid barimo Lucas Vázquez wafashe umwanya wa Dani Carvajal wavunitse imvune y’igihe kirekire. Ku munota wa 30 wonyine abasore b’umutoza, Nuri Şahin bari bamaze gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe n’Umuholandi, Donyell Malen ku mupira yahawe n’Umunya-Guinea, Serhou Girassy.
Nk’aho ibyo bidahagije, ku munota wa 34 Umwongereza, Jamie Bynoe-Gittens yatsindiye iyi kipe yo mu Budage igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na rutahizamu, Donyell Malen, biba 2-0; muri Stade y’Amateka ya Santiago Bernabeu hacura umwijima.
Igice cya mbere cyarangiye Borussia Dortumund iyoboje ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri abasore b’Umutoza, Carlo Ancelotti bagarutse bariye amavubi maze ku munota wa 60 w’umukino rutahizamu kimenyabose w’Umufaransa afata icyemezo acenga ba myugariro ba Dortumund maze ahindura umupira imbere y’izamu myugariro w’Umudage, Antonio Rüdiger asekuramo umutwe, biba 2-1.
Nyuma y’iminota ibiri yonyine, Real Madrid yongeye kotsa Borussia Dortumund igitutu maze bashatse gutereka Mbappe hasi birangira Vinicius Junior awakirije ikirenge cy’iburyo awushyira mu nshundura, biba 2-2.
Ku munota wa 83, ibintu byahinduye isura muri Stade Santiago Bernabeu ubwo Rodrigo Goes yagaruraga umupira wari ugiye kurengera ku ruhande ry’iburyo, maze nyuma y’akazi gakomeye gakomeye Lucas Vázquez wari wasigaranye igitambaro cya kapiteni nyuma y’uko Luca Modric asimbuye na Edouardo Camavinga, ahita atsinda igitego cya gatatu.
Vinicius Junior ku munota wa 86 n’uwa 90+3, Vinicius Junior yakoze ubufindo bukomoka ku mpano yifitiye maze yandika igitego cya kane n’icya gatanu, Real Madrid icyura amanota atatu ku ntsinzi ikomeye cyane y’ibitego bitanu kuri bibiri birimo bitatu bya Vinicius Junior amakuru yemeza ko ari we uzatwara Ballon d’Or tariki 28 Ukwakira 2024.
Uko indi mikino yagenze
Arsenal 1-0 Shakhtar Donetsk
Paris Saint-Germain 1-1 PSV Eindhoven
Aston Villa 2-0 Bologna
Juventus 0-1 Stuttgart
Girona 2-0 Slovan Bratislava
Sturm Graz 0-2 Sporting Lisbon