Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi yamenye inzira azanyuramo mu guhatanira itike ya CHAN 2024

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, CHAN yatomboye kuzahura n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti mu ijonjora ry’ibanze, ikazahura n’izava hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo mu gihe yaba ibashije gusezera Djibouti.

Ni ibyavuye muri tombora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Ukwakira 2024 yabereye ku Cyiciro Gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika, CAF mu Murwa Mukuru Caïro wa Misiri.

Iyi tombora yasize Amavubi agomba kuzakina na Djibouti mu ijonjora ry’ibanze aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya mu ijonjora rya kabiri, amakipe azitwara neza akazahita abona itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN izabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda muri 2024.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, amakipe y’ibihugu yatomboranye bigendanye n’agace aherereyemo aho buri gace kazatanga amakipe atatu azagahagararira usibye agace ka Afurika y’Iburasirazaba CECAFA ko kazatanga amakipe ane.

Uretse Kenya, Tanzania, Uganda bizakina ijonjora bafite itike, CECAFA izatanga ikipe imwe; ibisonanuye ko ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iya Ethiopia, u Burundi, Djibouti, Sudani niya Sudani y’Epfo zizahatanira umwanya umwe.

Bivuze ko mu makipe 11 yitabiriye iri jonjora 8 azavamo ikipe imwe izakina CHAN 2024 ariko izakinwa muri 2025.

Biteganyijwe ko imikino yo mu ijonjora ry’ibanze izakinwa hagati ya tariki ya 25-27 Ukwakira na tariki ya 01-3 Ugushyingo naho iyo mu ijonjora rya kabiri ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, mu gihe Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo izakinwa ko hagati ya tariki ya 1-28 z’ukwezi kwa Kabiri mu mwaka utaha wa 2025.

Amavubi azatangira yesurana na Djibouti
Uko amakipe yo muri CECAFA azahura

Related posts