Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibintu abakobwa na bagore banga urunuka

Igits1nagore ni bamwe mu bantu bagira umubiri worohereye cyane ndetse hakaba hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kubangiza iyo batabyitwayemo neza bakaba bahakura indwara zitoroshye na gato.

Mu gihe utunganya umubiri wawe(isuku) ni byiza ko mubanza kumenya ibijyanye n’umubiri wanyu kugira ngo hato na hato mudahura n’insanganya, Hari ibintu by’ibanze mugomba kwirinda gukoresha mu gihe mucyeka ko bishobora kugira aho bihurira ni myanya y’ibanga yanyu.

1.Ubwoko bw’isabune iyo ariyo yose::N’ubwo bizwi ko isabune ikoreshwa mu isuku, gusa ku gits1na gore hari icyo bagomba kumenya buriya mu myanya y’imbere mu gitsina cy’umugore hari uburyo karemano hakorwa isuku ho ubwaho singombwa ko ufata isabune ngo uyitsindagiremo ngo uri gukora isuku hoya rwose icyo gihe uzaba uri kwikururira ibyago byo kuba wakumagara mu gitsina cyangwa ibice bimwe na bimwe by’imbere mu gitsina bikangirika.

2. Ibikoresho byo kwikinisha bitujuje ubuziranenge: Uko isi itera imbere ni nako ikoranabuhanga rikataza kugeza aho ubu udashaka umugabo ajya mu isoko akagura ibikinisho byifashishwa mu kwikinisha, ku bagore bizwi nka vibrator cyangwa fun factory gusa nabyo nibyo kwitondera kuko iyo uguze icyitujuje ubuziranenjye bishobora kukuzanira ibyago bikomeye utigeze utekereza

3. Aside (acide): Iki cyo uretse n’igitsina n’umubiri ntikiwurebera izuba niyo mpamvu usabwa kujya kure y’ikintu cyose wabona cyanditseho ijambo acide kuko cyakwangiza byihuse

4.kwirinda ibyuma bifite ingese: Ibi byuma bishaje si byiza kubikoresha kubice byegereye imyanya y’ibanga aha twavuga nkabakoresha inzembe, za girete n’ibindi nkabyo mu gihe bakora isuku, ni byiza ko babanza gusuzuma ibyo bikoresho mbere yo kubikoresha.Amagara araseseka ntayorwa ni byiza ko tubungabunga ubuzima bwacu kugira ngo dukomeze kugira ubuzima buzira umuze.

Related posts